Umusifuzi yateye icyuma umukinnyi utishimiraga imisifurire ye

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho yafashwe n’umufana akoresheje telefone igendanwa, yagaragaje abakinnyi bo mu makipe yakinaga buzuye ku musifuzi mu mukino wabereye muri Argentine. Aho uyu musifuzi w’umupira w’amaguru bivugwa ko yakuye icyuma mu mufuka w’imyenda ye, agitera umukinnyi wari uje kumusagararira.

Umukinnyi umwe yatangiye kwegera umusifuzi, ariko anamusunika, uyu musifuzi amutera icyuma aramukomeretsa. Uyu mukinnyi yahise azengerera cyane aragwa, abandi bakinnyi bamuvana mu kibuga. Aya mashusho ubwo yajyaga kurangira, uyu musifuzi wari wambaye imyenda y’umukara yagaragaye yiruka.

Ibi byabaye ku gicamusi cyo ku wa gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza 2023, ibi byabereye mu mujyi wa Scholler, mu nkengero z’umujyi wa Eldorado, mu ntara ya Misiones. Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko uwatewe icyuma afite imyaka 21 akaba yitwa Kevin A.

Uyu musore watewe icyuma bivugwa ko yahise ajyanwa mu Bitaro aho yangiritse ibihaha. Umusifuzi bivugwa ko yateye icyuma umukinnyi yitwa Remigio Armoa w’imyaka 62 y’amavuko, nk’uko bivugwa akaba yatawe muri yombi na Polisi yo muri Argentine.

Inkuru Wasoma:  Abasirikare benshi bakomeye muri Congo baravugwaho kujya gutura mu irimbi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved