Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, humvikanye urusaku rwamasasu bikekwa ko yarahswe n’umusirikare wa FARDC. https://imirasiretv.com/rib-igiye-gutangira-iperereza-ku-mwarimu-wateye-abanyeshuri-bane-inda/
IGIHE dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwarashe yari mu butaka buhana imbibi n’u Rwanda ku mupaka uzwi ku izina rya petite barrière, aho yari yambaye imyenda ya FARDC, icyakora ngo ku bw’amahirwe ayo masasu nta muntu yakomerekeje.
Umwe mu baturage baturiye uriya mupaka wa petite barriere, Daniel Rugomboka, yabwiye IGIHE ko uriya musirikare yarashe amasasu menshi akangiza inzugi. Ati “Uriya musirikare yaje arasa amasasu menshi yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse ndetse aya masasu yangije ku gipangu no kubikuta.”
Kuva umubano w’u Rwanda na RDC wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, iza kuraswa ku ibaba. Muri Werurwe muri uwo mwaka, umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka. https://imirasiretv.com/rib-igiye-gutangira-iperereza-ku-mwarimu-wateye-abanyeshuri-bane-inda/
Urugi bivugwa ko rwarashwe n’uwo musirikare