Uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama, yatangaje ko mu minsi yashize yagize iyerekwa ririmo ko intambara uriya mutwe urwanamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC], izarangirira mu Mujyi wa Goma, ngo kuko nyuma yo kuwufata utundi duce tuzafatwa hatabayeho imirwano.
Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BWIZA, mu gihe kjuri ubu imirwano ikomeje gusakiranya M23 n’Ingabo za Leta iri kubera muri Teritwari ya Lubero, aho inyeshyamba za Gen. Sultani Makenga zakurikiranye umwanzi wakwiye imishwaro nyuma yo gutakaza uduce turimo Kanyabayonga na Kirumba.
Yavuze ko mu gihe M23 yaba ifashe umujyi wa Lubero cyo kimwe n’imijyi ya Butembo na Beni, bisobanuye ko ingabo za Leta zahita zikwira imishwaro byibura zikagarukira i Kisangani; umujyi uherereye mu bilometero birenga 1000 uvuye muri iriya mijyi. Yongeraho ko kandi ibi bishobora gutuma haba isubiranamo hagati y’abasirikare ba Leta kubera gushinjanya ubugambanyi.
Abajijwe icyo ifatwa rya Kanyabayonga rivuze ku mujyi wa Goma, Colonel Kazarama yavuze ko uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ari wo intambara izarangiriramo; ibyo avuga ko yeretswe muri 2017.
Ati “N’abari i Goma na bo ntaho bari. Njye mfite iyerekwa, iyi ntambara muri 2017 Imana yarayinyeretse, njye narayibonye. Iyi ntambara izarangirira i Goma. Umunsi uzumva ngo Goma yafashwe hazafatwa abasirikare ibihumbi n’ibihumbi mwumirwe. Bamwe barimo bariya bacanshuro bazahungira mu Rwanda. Hazafatwa abasirikare Isi yose yumirwe, njye narabibonye hafatwa abantu benshi.”
Kazarama yunzemo ko kuba kugeza ubu M23 itarafata Goma ari ubushake bwayo. Yavuze kandi ko uyu mujyi nufatwa indi mijyi nka Bukavu na Uvira yo mu majyepfo yawo izafatwa nta mirwano ibayeho, kuko abayituye bazanga ko iberamo imirwano.
Kazarama avuga ko imirwano ishobora kuzongera kubera i Lubumbashi kubera sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zikorera mu ntara ya Katanga zishobora guha ubufasha Tshisekedi, gusa ashimangira ko na bwo M23 izegukana intsinzi nyuma y’iminsi 45 irwana n’Ingabo za Leta.