Umusirikare ukomeye yatangiye guhura n’ingaruka z’igitabo yanditse ku ngabo z’igihugu

Umwe mu basirikare bafite ipeti rya Colonel mu ngabo za Mali, Alpha Yaya Sangare yatawe muri yombi azira igitabo yanditse kigaragaza uburyo Igisirikare cya kiriya gihugu gihohotera abaturage ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo za Mali yaherukaga kwamagana ibikubiye mu gitabo yanditse.

Uyu musirikare yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe ni bwo nyuma yo gufatirwa mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Bamako kari mu murwa mukuru w’iki gihugu. Byamenyekanye ko yatawe muri yombi nyuma y’uko umwe mu bagize umuryango we yabihamirije Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa.

Igitabo cyatumye Colonel Sangare atabwa muri yombi cyiswe ‘Défi du terrorisme en Afrique’ cyasohotse mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, kikaba kigaragaza ibikorwa bibi bimaze igihe bikorwa n’Igisirikare cya Mali, ndetse kikimara gusohoka cyamaganiwe kure na Minisiteri y’Ingabo za Mali.

Bimwe mu byo iyi Minisiteri yamaganye birimo nk’aho Colonel Sangare yanditse avuga ko “kuva muri 2016, Inzego z’igisirikare (FDS) zagiye zigirira nabi abantu bashinjwaga kuba mu mitwe yitwaje intwaro.”

Uyu musirikare kandi mu kwandika iki gitabo yagiye yisunga raporo zitandukanye, zirimo n’izakozwe n’Umuryango Human Rights Watch ushinja igisirikare cya Mali gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Icyakora mu minsi yashize Minisiteri y’Ingabo za Mali iheruka gusohora itangazo ivuga ko ibintu byose bikubiye muri icyo gitabo ari ibinyoma, iteguza ko uwacyanditse azahanwa.

Inkuru Wasoma:  Perezida Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikomeye y’ubwato yabereye mu Kivu

Inkuru Wasoma:  Iby’ingenzi byigiwe mu nama yahuje Abaperezida barimo Tshisekedi, Ramaphosa na Ndayishimiye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved