Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2024, ni bwo umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe mu Burasirazuba bw’icyo gihugu hafi n’urubibi rw’u Rwanda, arashwe n’abagenzi be ku mpamvu itaramenyekana. https://imirasiretv.com/umuhanzi-wumunyarwandakazi-yatangiye-gukurikiranwa-akekwaho-gukwirakwiza-amashusho-ye-yurukozasoni/

 

UMUSEKE dukesha iyi nkuru watangaje ko ibi byabaye mu masaha ari hagati ya saa Mbili na saa Sita z’ijoro, bibera ahazwi nko kuri Borne ya 12 muri Congo, ariko ni hamwe n’agace k’u Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Busigari mu Mudugudu wa Bisizi. Abaturage batuye muri kariya gace, bavuze ko uriya musirikare yarashwe nyuma y’uko humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

 

Bakomeje bavuga ko mu gitondo ubwo bari bageze mu masaha yo kujya mu kazi, babonye abasirikare benshi ba Congo bari aho byabereye. Icyakora kugeza na nubu nta rwego na rumwe rwigeze rugira icyo rutangaza kuri iri raswa ryabaye, gusa hari abavuga ko uriya musirikare yarashwe na bagenzi be, icyakora impamvu yaba yabikoze ntiramenyekana.

 

Aka gace k’umupaka w’u Rwanda na Congo kakunze guturukamo amakuru y’iraswa ry’abantu batandukanye barimo abasivile bajya mu bikorwa bya magendu muri Congo, abasirikare ba Congo barenze imbibe binjiranye imbunda mu Rwanda, cyangwa se abagerageza ibikorwa by’ubushotoranyi.

 

Ku rundi ruhande kandi haba havugwa umubano w’u Rwanda na Congo utameze neza, kuko Congo ikunda gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanira mu Burasiraziba bwa kiriya gihugu, mu gihe u Rwanda rukunze kubihakana ruvuga ko ntaho ruhuriye nibyo rushinjwa, ahubwo rugashinja Congo gufasha FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda, na yo ikabihakana. https://imirasiretv.com/umuhanzi-wumunyarwandakazi-yatangiye-gukurikiranwa-akekwaho-gukwirakwiza-amashusho-ye-yurukozasoni/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved