Umwe mu basirikare bo mu ngabo za Afurika y’Epfo (SANDF) bari baroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye akaga we na bagenzi be bahuye na ko karimo kugambanirwa n’ingabo za RDC bari baragiye gufasha ku rugamba, bigatuma inyeshyamba za M23 zibatsinda.

 

Ni mu buhamya bw’inyandiko uwo musirikare yanyujije mu kinyamakuru Defence Web cy’iwabo.

Yavuze ko nyuma y’amezi atandatu we na bagenzi be bavuye muri RDC, ibyo yahaboneye (mu gace ka Sake) byanze kumuva mu mutwe ndetse akaba afite impungenge zo kuzagira “ihungabana ryo mu mutwe rishobora kuba karande cyangwa iry’ubuzima bwe bwose”, mu gihe yaba atabonye ubuvuzi.

 

 

Uyu musirikare yasobanuye ko we na bagenzi be bamenye ko bazoherezwa kurwana muri RDC mu mpera za 2023, ubwo bari mu myitozo ngarukamwaka ya gisirikare izwi nka Vukuhlome yaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Ingabo za Afurika y’Epfo giherereye mu ntara ya Northern Cape.

 

Icyo gihe ngo babwiwe ko ibikorwa bagombaga kwerekezamo byitwa Operation Thiba byagombaga kwitabirwa n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa SADC, ndetse basobanurirwa ko icyagombaga kubajyana ari “gushyira mu bikorwa kuzana amahoro ku mbaraga aho gukora ubutumwa bwo kuyabungabunga”, ibivuze ko bagombaga kujya kurwana.

 

Batayo ebyiri z’abasirikare barwanira ku butaka ngo ni zo zari zateguwe.

Nyuma yo gukora imyitozo isanzwe irimo kugaba ibitero, guhangana na byo, gutega ibico no gukora uburinzi, ngo byabaye ngombwa ko boherezwa muri RDC ariko bagenda bafite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho birimo impuzankano, inkweto za gisirikare, intwaro zikoreshwa na ba mudahusha, ibisasu bya mortiers byo mu bwoko bwa 60 mm, pasiporo, amahema n’ibindi.

 

Uwo musirikare avuga ko icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba SANDF bageze muri RDC ku wa 2 Gashyantare 2024, badafite ibikoresho by’ibanze nk’amakoti adatoborwa n’amasasu, ingofero ndetse n’intwaro; ibyakomereje no ku cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.

 

Avuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gashyantare, misile yarashwe ku kigo cya Sake igahitana umwe mu bayobozi babo n’umushoferi, bituma abasirikare barakara cyane ndetse barahirira kuzihorera bibwira ko urugamba ruzaborohera.

 

 

Yakomeje agira ati: “Ku itariki ya 22 Werurwe 2024, tumaze kugera i Goma, platoon ya recce yaduherekeje tujya i Sake. Tugeze hafi y’ikigo cy’abari bavuye mu byabo cya Mugunga hanze ya Goma, ibisasu bya mortier byaturikiye imbere yacu. Abasirikare barasetse baravuga bati ‘Murakaza neza muri Ukraine’. Igisasu cyatumye abasirikare bisuka muri Mamba (imodoka ya gisirikare); cyaguye hafi yacu, bivugwa ko cyari kigambiriye abacancuro ba Agemira.”

 

 

Avuga ko urwo rugendo barusoreje mu kigo cya Sake cyari mu kavuyo, kuko abantu barimo birukanka bashaka kwikingira.

 

 

Uyu musirikare kandi avuga ko we na bagenzi be bagera muri RDC imodoka z’intambara bari bafite zari nkeya ndetse inyinshi zidakoreshwa, ikindi ngo intwaro zabo ntizari zifite ikoranabuhanga rigezweho ryo kubona nijoro cyangwa kumurika mu gihe cy’uburinzi.

 

Sisitemu yo kurinda ikirere ya Skyshield bari bafite uretse kubageraho itinze, ngo na yo ntiyari yuzuye kuko ibice by’ingenzi byayo byasigaye i Goma.

 

 

Ku bw’uyu musirikare, “iyo iza koherezwa neza i Sake, yari kurokora ubuzima bw’abasirikare bishwe”.

Yavuze ko ikindi kibazo gikomeye ari uko amaradiyo y’itumanaho ya Kenwood itumanaho ryayo ryakurwagaho n’umwanzi mu buryo bworoshye, dore ko ngo nko mu gico abasirikare ba Afurika y’Epfo batezwe ku itariki ya 30 Gicurasi i Kimoka itumanaho ryavuyeho burundu.

 

 

Hejuru y’ibyo ngo ni uko Platoon za recce (ingabo zabanje kujya muri RDC kureba uduce SADC yari kuzarwaniramo) zitari zifite ibikoresho bihagije nka za Pistol na ba mudahusha “bashoboraga gukumira mudahusha w’umwanzi wishe umusirikare wacu ku muryango w’ikigo)”.

 

 

Umusirikare wa SANDF avuga ko ikindi iyo abari bashinzwe ubutasi bakoreshwa neza bakanahabwa ibikoresho bihagije, bashoboraga kumenya amakuru y’uko M23 yagombaga kwigarurira uduce turimo n’umujyi wa Sake yafashe ku wa 23 Mutarama 2025.

 

Yunzemo ati: “Ikibazo gikomeye kurushaho ni uko nta bufasha bwo mu kirere bwari buteganyijwe mu bihe byihutirwa, nko mu gihe abasirikare bakomeretse bikomeye bakeneye kugera ku bitaro vuba.”

 

Ibyago byabereye ku kigo cya Sake

 

Umusirikare wa SANDF avuga ko guhitamo nabi aho ikigo cya Sake cyubatswe byacyoreye guhinduka ikibuga cy’umwanzi n’akaga we na bagenzi be batazibagirwa ubuzima bwabo bwose.

 

 

Yakomeje agira ati: “Ibindi bigo na byo byari byoroshye kwinjirwamo n’umwanzi, winjiraga anyuze mu ngo z’abaturage, afashijwe n’abaturage bo ku masoko cyangwa bakoraga imbere mu bigo byacu.”

 

 

Yavuze ko ikigo babagamo “ubwiherero bwari buke ugereranyije n’umubare w’abasirikare, amahema yari yegeranye cyane n’urukuta rw’ikigo (mu ntera yo guterwaho gerenade z’intoki), icyumba cy’ibikorwa cyari hafi cyane y’umuryango mukuru, amahema yinjiragamo amazi mu mvura, aho bafatira amafunguro hari hasi cyane, kandi ububiko bw’amasasu n’ivuriro byari byashyizwe ahatari heza.”

 

Yavuze ko ubutumwa bari baroherejwemo bwananiranye kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo, ahanini bitewe n’imitegurire mibi y’abayobozi ba SANDF ndetse n’ingamba zitajyanye n’amahame ya gisirikare.

 

Uwo musirikare yavuze ko ibihe byarushijeho kuba bibi nyuma y’imirwano y’iminsi ine yahuje ingabo za SADC na M23 yatangiye ku itariki ya 23 Mutarama ikarangira hapfuye abasirikare 14 ba SANDF.

 

 

Ati: “Mu by’ukuri twari twafashwe nk’imbohe na M23, twaryaga ifunguro rimwe ku munsi. Amafaranga y’ibiribwa ya SADC yageze kuri SANDF, ariko nta na kimwe cyatugezeho mu kavuyo kose nyuma y’uko M23 ifashe Sake na Goma.”

 

Ubugambanyi bwa FARDC

 

Umusirikare wa SANDF mu buhamya bwe, yavuze ko mu gihe ingabo za FARDC bari bazitezeho kubafasha ku rugamba, byarangiye zibagambaniye.

 

Ati: “Ingabo za FARDC zari kudufasha ariko zaradutengushye. Bamwe bafatanyije na M23, bagambanira imigambi ya SADC. Byari agasuzuguro ku mwambaro wabo no ku gihugu cyabo. Twabonye abasirikare benshi ba FARDC bicana hagati yabo kubera impuzankano, abandi bagurisha ibikoresho byabo ngo babone ibibatunga. Akenshi FARDC yataga ibirindiro byayo igihe yaraswagwaho, igaragaza imyitwarire idakunda igihugu. Leta ya RDC ikwiye gushaka abasirikare bafite ireme kurushaho.”

 

 

Yunzemo ati: “Nubwo igihano cyo gutoroka urugamba gikomeye, ntikibuza imyitwarire mibi. N’ubwo byoroshye gushinja FARDC, leta ya RDC igomba kubazwa uruhare mu kutita ku basirikare bayo no gusesagura amamiliyoni ku bacancuro.”

 

 

Uwo musirikare avuga ko mu butumwa bwe na bagenzi be muri RDC babonye amahano menshi, arimo bagenzi babo bacagaguwe n’ibisasu, gutwara abasirikare badafite amaguru, no gukusanya ibisigazwa by’imirambo ya bagenzi babo.

 

 

Yavuze ko nyuma yo kuva muri Congo bakagera muri Afurika y’Epfo, SANDF yabahaye iminota 30 gusa yo kuganirizwa n’inzobere mu mitekerereze maze kavuga ko ibyo bihagije, ibyatumye ashimangira ko igisirikare cya Afurika y’Epfo kitita ku mibereho y’abasirikare.

 

 

Yunzemo ko kugeza ubu, nta muhango wo guha imidari abagize SAMIDRC wabaye, ikinsi SANDF ikaba yarananiwe kwishyura abasirikare bari muri Congo amafaranga yabo bakoresheje bagura ibikoresho n’ibibatunga.