Nyuma y’amashusho ‘Umusirikare mu Ngabo za Tanzania, Captain Charles Tesha, yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu asaba Igisirikare cya Tanzania gufata ubutegetsi kuko ari cyo abaturage bizeye, abantu bamwe batangiye kuvuga ko ari video yakozwe na A.I. ariko Umuvugizi w’Igisirikare cya Tanzania yagize icyo avuga kuri ayo mashusho yemera ko uyu ari umusirikare cyangwa yagihozemo avuga ko hari bamwe bari gukoreshwa bashorwa mu bibazo bya politiki.
Uyu musirikare muri ayo mashusho yavuze ko yandikiye abamukuriye abagaragariza ibintu bitamushimisha mu gihugu, avuga ko Igisirikare cya Tanzania (JWTZ) kigomba gufata igihugu kuko yemeza ko aricyo Abanyatanzaniya bizera gusa.
Yagaragaje kandi ko amatora ateganyijwe agomba guhagarikwa kuko ngo abamo uburiganya n’andi mahano menshi. Yavuze icyo yise “Deep State” cyangwa leta ikorera mu yindi avuga ko ari yo igenzura kandi igakoresha isyaka Chama Cha Mapinduzi. Yavuze ko ari abantu batanu bagomba gutabwa muri yombi bakajyanwa muri gereza bayobowe na Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, ndetse yongeraho ko bagomba gukorwaho iperereza ku rupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli wapfuye muri covid mu 2021.
Nyuma y’ayo mashusho, Umuvugizi w’Igisirikare cya Tanzania, Col Bernard Masala Mlunga yagize Ati: “Igisirikare cya Tanzaniya (JWTZ) kiramenyesha abaturage ba Tanzania ko hagaragaye abantu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashyiraho ibintu bishishikariza ingabo kwivanga mu bibazo bya politiki. Byongeye kandi, bimwe muri ibi bivugwaa n’abantu bari mu bijyanye n’igisirikare, bimenyekanisha nk’ingabo, bakuwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ndetse no kwishora mu bikorwa bya politiki n’ubuhirimbanyi. Muri urwo rwego TPDF irashaka kumenyesha Abanyatanzaniya ko ikomeje inshingano zayo ziteganywa n’Itegeko Nshinga nshinga mu bunyangamugayo, ubudahemuka n’ubutwari dukurikije indahiro yacu. ”
Aya mashusho amaze kujya hanze, abantu bamwe bamushimye kandi bagaragaza ko bishimiye ubutumwa bwe. Bavuga ko bamuri inyuma kandi bashyigikiye ibyo yakoze nubwo benshi bemeza ko ibyo yatangaje bitazamugwa neza kuko ashobora gufatwa agashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu gihanishwa igihano cy’urupfu mu bihugu byinshi.