Umusirikare warashe abantu batanu yahanishijwe igifungo cya burundu

Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.

Sergeant Minani Gervais yari akurikiranyweho icyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, cyo kurasa abaturage batanu bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Sergeant Minani, yahamijwe ibyaha birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuriye, ubwicanyi buturutse ku bushake, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare

Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abarimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Icyo gihe yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.

Mu mvugo igaragaza kwicuza, Sergeant Minani yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.

Inkuru Wasoma:  Polisi y’u Rwanda yarashe SEDO imwitiranyije n’umugizi wa nabi

Zimwe mu mpamvu zatumye akatirwa n’urukiko gufungwa burundu ni uko mu rubanza rwe Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergeant Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera.

Umushinjacyaha yashimangiye ko uregwa afite ubumenyi buhagije mu gisirikare bwo kuba yari kwirwanaho adakoresheje imbunda cyangwa akifashisha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikabakiranura. Ikindi ni uko Sergeant Minani yari kwihorera ku wo bari bagiranye amakimbirane aho guhohotera abo batagiranye ikibazo, nubwo na byo bitari kumuhanaguraho icyaha.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye urukiko kwakira no kwemeza ibyaha Sergeant Minani Gervais ashinjwa kuko n’ubusanzwe yari afite imyitwarire mibi aho yagiye ahanwa mu buryo butandukanye harimo no gufungwa.

Sergeant Minani Gervais ubwo yaburanaga mu mizi yemeye ibyaha, anongera gusaba imbabazi imiryango yahemukiye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved