Umusirikare wo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu yakatiwe igihano cy’urupfu

Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye umusirikare wo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake abantu babiri.

Uyu musirikare, Pr Sgt Ngoy Inabanza Félicien, yanahamijwe icyaha cyo gukoresha nabi intwaro z’urugamba no kurenga ku mabwiriza y’abamukuriye, acibwa ihazabu y’amadolari ibihumbi 80.

Ibi byaha yabikoreye ku cyambu cya Goma tariki ya 23 Ugushyingo 2024. Icyo gihe yashwanye na mugenzi we wari uturutse i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uburakari butuma arasa mu basivili.

Inkuru Wasoma:  35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera SIDA

Babiri bapfuye nyuma yo kuraswa n’uyu musirikare, ni umumotari n’umugenzi yari atwaye. Bombi bishwe n’ibikomere ubwo bavurirwaga mu bitaro.

Umutekano ukomeje kuzamba mu mujyi wa Goma kuva mu ntangiriro za 2024, ubwo hongerwagamo abashinzwe umutekano n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo kugira ngo umutwe wa M23 utawufata.

Tariki ya 27 Ugushyingo 2024, umurwanyi wo muri Wazalendo yarashe umwana w’imyaka itatu wari mu nkambi y’impunzi ya Bulengo mu burengerazuba bwa Goma, ndetse yamaze gufatwa.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko gufatwa k’uyu mugizi wa nabi ari umusaruro w’ibikorwa by’ibanga inzego z’umutekano zatangiye, bigamije kubungabunga umutekano w’impunzi.

Kapend yagize ati “Umuzalendo wayobye yarashe umwana w’imyaka itatu. Tekereza! Yahungabanyije abari mu nkambi kugira ngo abambure amafaranga, abambure ibiribwa bike bahawe. Nguyu umunyabyaha wo ku rwego rwo hejuru, ngizi imbunda ebyiri bakoreshaga. Umwicanyi nguyu, mugenzi we yatorotse ariko turi kumushaka.”

Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024, Polisi ikorera mu mujyi wa Goma yataye muri yombi umusore witwa Babu n’umucuruzi witwa Esther Siyapata Bitota wamuhaye 1000 cy’amadolari kugira ngo arase undi mucuruzi witwa Angela Banguisa.

Uyu musore na Bitota batawe muri yombi, Polisi isobanura ko umuhungu w’uyu mugore witwa Busquets asanzwe afungiwe muri gereza ya Munzenze, azira kwica umuhungu wa Banguisa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved