Umusirikare yasanze umukunzi we ari kumwe n’undi musirikare ahita yirasa

Ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, umusirikare witwa David Wabule wabarizwaga mu ngabo za Uganda (UPDF), yirasiye mu gasanteri ka Kaabong mu Majyaruguru y’icyo gihugu, nyuma yo gusanga mugenzi we babanaga mu gisirikare ari kumwe n’umukunzi we mu kabari. https://imirasiretv.com/umugabo-wasangiraga-numukobwa-we-yapfuye-anizwe-ninyama/

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Wabule yavuye mu kigo cya gisirikare agiye kwinezeza mu gasantere ka Kaabong, ahageze asanga mugenzi we babana mu gisirikare witwa Ngabirano Gerald Akampulira ari mu kabari hamwe n’umukunzi we bishimye. Akimara kubabona yahise agira umujinya, asubira mu kigo cya gisirikare, azana imbunda yuzuye amasasu, ahita atangira kurasa.

Inkuru Wasoma:  Kenya yamaze kwemera ubutinganyi bweruye mu gihugu

Ngabirano n’uwo mukobwa bacyumva urusaku rw’amasasu, bahise bajya kwihisha mu kindi cyumba, Wabule aje kubashaka arababura. Amaze kubabura yahise afata imbuda arirasa, ahita apfa.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyatangiye iperereza ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu, hagati aho abasirikare babiri batawe muri yombi ndetse n’uwo mukobwa bivugwa ko yari umukunzi wa nyakwigendera. Uwo mukobwa yari asanzwe akora muri ako kabari kabereyemo isanganya. https://imirasiretv.com/umugabo-wasangiraga-numukobwa-we-yapfuye-anizwe-ninyama/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved