Ni mu kiganiro umusitarikazi wo muri Nigeria witwa Phyna yakoranye n’umunyamakuru umwe waho, ubwo yasobanuraga impamvu yabikoze nyuma yo kwemera ko yakuyemo inda inshuro ebyiri. Yabazwaga uko yabyakiriye ubwo hari uwamwitaga umwicanyi ukuramo inda kuri twitter ye nicyo yamusubije. Uyu Phyna yatwaye igihembo cya serie ica kuri television yitwa “ BBNaija” Nawe barakubabaje! Dore abasitari nyarwanda bitabye Imana bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero.
Phyna yagize ati “mu muryango wacu tuvuga byose. Abantu batuvugaho ibyo bashaka ariko ibyo ntago mba mbyitayeho. Abansubizaga bose kuri twitter ubwo navugaga ko nakuyemo inda nabarebaga ngaseka kubera ko abanzi neza bazi ko mvuga ibyo nshatse byose”. Yakomeje avuga ko umugore wamwise umwicanyi ukuramo inda yamusubije ko ibyo ari ibye kandi akaba afite impamvu yabimuteye, rero iyo akoze amakosa aba ari ayo kumwigisha ubuzima.
Ati “ na papa wanjye ampamagara ambaza impamvu navuze ibintu nka biriya namusubije nti “papa nabyigiye kuri wowe” naho impamvu yaba yaratumye nkuramo inda, ubundi muri Nigeria niba hari abagore 100, 98 muri bo bakuyemo inda nta muntu n’umwe ugomba kuncira urubanza rero”.
Phyna yakomeje agira ati “ubwo nakuragamo inda bwa mbere nari mfite imyaka 19, umusore twakundanaga twari tumaranye imyaka 12 ari nawe wayinteye,nari muto rero kuburyo ntari kujya mu rugo mbabwira ngo ndatwite.”
Yakomeje avuga ko inda ya kabiri yayikuyemo afite imyaka 24, ndetse yo kuyikuramo akaba yaranabifungiwe muri gereza, yagize ati “ nari niteguye kuyigumana ariko umubano wacu ntago wari umeze neza, umugabo yarampohoteraga cyane akanankubita bikabije, nibwo nigiriye inama yo gukuramo inda mvuga ko ari ko ngiye kurangiza umubano wacu, mbishyira no mu bikorwa.”
Phyna abajijwe niba mu gihe arimo yakongera gukuramo inda yagize ati “ kubera iki se nayikuramo? Uburyo mbayeho ubungubu mfite amafranga yarera abana 10, rero ntago nayikuramo, ikirenze ibyo ababyeyi banjye iyo baza kuba ari abakire icyo gihe izo nda ntago nari kuzikuramo, ariko kubera ko nari nzi ko nkomoka mu muryango w’abakene, twaryaga rimwe ku munsi nabwo nyuma ya saa sita bikaguma mu nda bikazagera ku munsi ukurikiyeho aribyo bitubeshejeho, bityo kugumana izo nda ntago byari amahitamo kuri njye.”
Umugabo wavutse nta kananwa, yishimiye kubona urukundo rw’ubuzima bwe.