Umusobanuzi wa filime nyarwanda Bugingo Bony uzwi cyane nka Junior Giti aravuga ko bitagakwiriye ko umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana yagakwiye guhora ahangayikiye umubare wa ‘Views’ warebye ibiganiro bye, kuko ibyo ari ikintu cya mbere gisenya Iyobokamana ndetse kikanangiriza abantu benshi kubera ibiva muri ibyo bikorwa.
Mu kiganiro Junior Giti yagiranye na Isimbi tv, yakomoje ku mupasiteri witwa Gerard wahanuye ko ngo Ishimwe Dieudonne atazigera abana na Iradukunda Elsa, uyu bakaba banaziranye kuko yashyingiye inshuti ye, uyu mu pasiteri yanarengejeho ijambo agira ati “Mbihanuye mu buryo bw’ubumana” icyakora nyuma aba bombi baje kubana nk’umugore n’umugabo haba mu rusengero ndetse no mu mategeko.
Junior Giti yavuze ko izi ari ingaruka z’uko abapasiteri bahora bahangayikiye ibitari ngombwa, avuga ko umupasiteri atagakwiye guhangayikira amashusho yakoze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse atagakwiye no kuza gukora inkuru ku mbuga nkoranyambaga, kuko umwanya we wagakwiye kuba ari mu rusengero.
Yagize ati “Iyo umupasiteri akora ibiganiro, ahantu yagakwiye kubikorera ni ku rusengero imbere kuri aritari aho abwiririza, ntabwo umubare w’abantu bamurebye wagakwiye kuba ari ngombwa, kuko ijambo ry’Imana yakarishimiye ko byibura hari n’umuntu n’umwe wamwumvise.”
Akomeza agira ati “Iyo umupasiteri ahangayikiye abarebye ibiganiro bye agasanga views zabaye nkeya, nibwo ahita atangira guhangayika cyane kuko Atari kurebwa, bigatuma atangira no gusesengura ibiri gu trending ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bikavamo kwa kuvuga ibitari ngombwa abivuga nk’umupasiteri kandi ari ibinyoma.”
Junior Giti yavuze ko aho ari ho usanga bahera bavuga ko bari guhanura kandi bari kuvuga ibiva mu mutwe wabo bagamije kubona umubare w’ababareba, ibyo bigatuma ijambo ry’Imana bagakwiye kubwiriza ryataye agaciro, aho uba utakiri umuhanuzi, atera n’urwenya asaba abapasiteri ko ‘Irondo ryagakwiye kwitandukanya n’ibisambo.’