banner

Umusobanuzi Rocky Kirabiranya yihanangirijwe bikomeye azira amaturo

‘Ubuyobe bukomeye ni ukwiruka mu by’Imana gusa ugasiga inyuma iterambere ryawe’ Aya ni amagambo yavuzwe na Apotre Yongwe usanzwe afite tereviziyo ya Yongwe tv akagira n’umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa akorera ku mbuga nkoranyambaga, aho anavuga ko yemera cyane abashumba bafite ibikorwa bifatika bagezeho.

Mu minsi yashize itandukanye umusobanuzi wa filime Rocky yagiye agaragara cyane arwanya gutura mu rusengero, ndetse atavuga rumwe n’ibijyanye n’abapasiteri n’insengero, ibi Yongwe yabihereyeho avuga ko uyu musore yagakwiye kwita ku kazi ke ibyo mu rusengero akabireka kuko ntabyo azi.

Yabwiye Inyarwanda ati “Uwo Rocky uvuga ibyo, Iby’Imana ntabyo azi, azi ibyo mu muhanda n’ibya filime. Ubusanzwe ni umuhanga rwose, ariko ibyo mu rusengero ntabyo azi. Asengera he se? aravuga iby’amaturo, uriya aratura? Rocky, ubwami wakorera ugakena, ugasa nabi sinkabukorere. Njye ubwami nkorera bukwambika neza bukakugaburire neza bugahindura ubuzima bwawe.”

Inkuru Wasoma:  Dore uko byari bimeze mu kwizihiza umwaka mushya w'urukwavu mu Rwanda banasobanura uyu munsi icyo uvuze.

Yongwe yanaboneyeho avuga ko abapasiteri bigisha ko iby’isi ntacyo bimaze, abantu ngo bakaba bakwiye gushaka iby’ijuru gusa bayobye kuko roho nzima itura mu mubiri muzima, anitangaho urugero avuga ko yigisha abakristo gusa neza bakarya neza kandi bakabaho neza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved