Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya cyangwa Kimomo, akaba umusore umaze kubaka izina mu gusobanura filime, akomeje imyiteguro yo gusohora iye bwite yakoze nyuma y’igihe asobanura iz’abandi. Ni filime yise ‘Umutima w’umusirikare’ ikaba irimo abakinnyi basanzwe barubatse amazina mu myidagaduro ya hano mu Rwanda yaba abahanzi n’abakinnyi ba filime.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Rocky yavuze ko ari filime yatangiye gukora mu mpeshyi y’umwaka ushize, ubu imirimo yo kuyitunganya ikaba yaramaze kurangira. Uyu musore yavuze ko umukinnyi w’Imena muri iyi filime ari Niyonzima Alfred usanzwe uzwi mu mikino ngororamubiri. Uretse uyu harimo abarimo Rocky nyirizina, Young Grace, Anita Pendo, Serge Iyamuremye n’abandi benshi.
Rocky avuga ko yatekereje gukina iyi filime nyuma yo kubona ko nta n’imwe ikinirwa mu Rwanda iri ku rwego rw’izo asobanura. Ati “Filime z’imirwano zirakundwa bikomeye ariko usanga inshuro nyinshi zidakunze gukinwa ino aha. Yego ziravuna zigahenda, zikanatwara umwanya munini ariko na none iyo ushaka gukora ibintu byiza bigusaba kwitanga uko ushoboye.” Rocky avuga ko iyi filime ye ifite ibice bibiri mu gihe hari ibindi bibiri ateganya gukina mu minsi iri imbere ikabona kurangira.
Icyakora mbere yo kumurika iyi filime ye nshya, Rocky yasohoye indirimbo izifashishwamo ari na yo bayitiriye. Ni indirimbo yaririmbwe na Fireman afatanyije na Sean Brizz icyakora ikagaragaramo abantu b’amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda. Uretse abiyambajwe mu mashusho y’indirimbo, hanagaragaramo amwe mu mashusho y’iyi filime Rocky yahishuye ko azamurika mu minsi mike iri imbere. Abakurikira BTN TV banenze cyane Ndahiro Valens papi bamushinja inkuru yakoze bise igihuha.