banner

Umusobanuzi wa filime ukomeye hano mu Rwanda afungiwe I Mageragere mu ibanga rikomeye.

Abakunzi ba filime zisobanuye hano mu Rwanda iyo uvuze umusobanuzi wazo, hari amazina ahita aza mu mitwe yabo, muri ayo mazina hazamo n’izina Senior(SINIYA) ukunze gusobanura filime z’ibihinde ndetse n’inyakoreya, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri gereza ya Mageragere ariko bikaba bitari bizwi kuko ari amakuru ataramenyekanye cyane.

Amakuru dukesha JB Rwanda, ubwo yaganiraga n’uvugwa ko yafungishije uyu musobanuzi wa Filime, avuga ko yafunzwe mu kwezi kwa nyakanga 2022 kuri ubu akaba amaze amezi 7 muri gereza, aho ari gukora igihano cy’igifungo cyafashwe n’urukiko ku cyaha cy’ubujura yshinjijwe n’umugabo babanaga bakanakorana witwa Antoine nk’uko yabyivugiye.

Ubwo umunyamakuru yavuganaga na Antoine, yamubajije amakuru yigeze kumva ko umusobanuzi Senior ashobora kuba yaragambaniwe, aho imashini ashinjwa kwiba ahubwo yari yayitije kubera ubukene akayigurisha, noneho ubwo Antoine yayikeneraga senior akaza kuyigarura ariko uyu mugabo akayanga ahubwo abo bakorana bakamwoshya bavuga ko Senior abiryaho kubera ko amaze gufatisha mugusobanura ibihinde, ariko uyu mugabo ahakanira kure avuga ko Atari byo.

Uyu Antoine yagize ati “ ntago ari uko bimeze, kuko ari uko bimeze yaba ashinjwa icyaha cy’ubwambuzi ntiyaba ashinjwa ubujura, ndetse no mu rukiko yashakaga guhakana ko atanyibye, ariko kubera ko mu nzu tubamo habamo camera, bamwereka amashusho byose arabyibonera nibwo baje kumufunga amanurwa I Mageragere.”

Inkuru Wasoma:  Junior Rumaga ni munti ki?

Ubwo umunyamakuru yabazaga amakuru mugenzi wa Senior witwa Rocky kirabiranya, yatangaye cyane yibaza niba akiri muri gereza, yagize ati “Senior aracyafunze se? nigeze kubyumva kera ko ashobora kuba afunzwe ariko ntago nari nzi ko agifunzwe.”

Gusa uyu mugabo Antoine wibwe yatangaje ko Senior imashini yamwibye ifite agaciro k’ibihumbi Magana atandatu, kuri ubu ariko ababyeyi be bakaba barasabye imbabazi, akaba yatangaje ko ashaka kumubabarira kuburyo n’urukiko nirukomeza kumukurikirana ruzaba ruri ku giti cyarwo ikirego cya Antoine cyo cyaravuyemo, ati “ ndakeka amezi 7 amazemo yaramaze gusobanukirwa, ndashaka kujya gukuramo ikirego nkamubabarira, ndi mu nzira yabyo nubwo ntarabishyira mu bikorwa.”

Mu mvugo nyandagazi Moses Moshion yishongoye kuri KNC, Sadate na Rutangarwamaboko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved