Ni mu mudugudu wa Buburankakara, akagari ka Murinja, mu murenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza ho mu ntara y’amajyepfo, ahari umusore abaturage bahimbye izina rya Rucakira, biturutse ku busambanyi bamushinja, ndetse kuri ubu akaba amaze gutera inda abagore bagera kuri bane, maze uwo amaze gutera inda agahita amwirukana akazana undi, kugeza ubwo bamusanganye n’umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka.
Aba baturage bakomeje bavuga ko hari n’umusore Rucakira aherutse kwirukana afite inda y’amezi umunani, umuturage yagize ati” reba uwo mukobwa yari yarateye inda, akaba afite n’undi mwana w’uruhinja, bari bamufashe bamwicaza hamwe n’uwo mukobwa, ariko yahise atoroka ariruka”. Bakomeje bavuga ko afite umugore ufite n’umwana, ariko bagiye kumva ngo Rucakira yararanye undi mwana muto w’umukobwa bavuga atujuje imyaka, kugeza ubwo abayobozi baje bakahabasanga.
Umukuru w’isibo Rucakira atuyemo yatangarije btn tv dukesha iyi nkuru, ko uwo mwana w’umukobwa atagaragaje irangamuntu ye kuko ntayo yari afite, ndetse yewe buri muntu wese uje mu isibo babanza kumwandika ariko banamaze kumenya uwo ariwe, akaba aricyo cyababwiye ko uyu mwana atujuje imyaka. Abaturage bakomeje banavuga ko kandi iyi nzu Rucakira akoreramo aya mabara, yayibanagamo n’umubyeyi we ariwe nyina, ariko nyina akaza kurambirwa akayivamo akigendera akajya gukodesha mu mutara I Kabarore.
Umukuru w’isibo yavuze ko Rukacira afitanye ibibazo na nyina, kuko yanamwibye. Ubwo itangazamakuru ryageraga kwa Rukacira, basanze ari mu nzu yifungiranye ari kumwe n’umwana w’umukobwa bari bararanye, gusa bashatse kumubaza amakuru Rukacira arasohoka amanuka mu murima yiruka ahunga, na wa mukobwa nawe yongera kwegekaho urugi arafunga.
Abaturage bakomeje bavuga ko bafite impungenge z’uyu Rucakira, kubera ko ashobora kuzabangiriza abana babo b’abakobwa, bagasaba inzego zishinzwe umutekano kuba zamufata maze bakajya kumugorora. Umwe yagize ati” RIB yagakwiye kuza kumufata kuko abakobwa b’abandi abatesha agaciro, reba nk’uwo mwana w’umukobwa yazanye, nta n’amabere afite, nta myaka 19 afite, dufite impungenge rwose, reba nk’ako kana arakazanye agatera inda, ubuse ni ibintu?”.
Gusa kuva iki kibazo cyamenyekana umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge ntakintu arabivugaho. Abaturage bavuga ko kandi kuva iki kibazo cya Rucakira cyamenyekana bakoze uko bashoboye ngo batange amakuru ku bikorwa bye bibi harimo no kwirukana nyina mu nzu, ariko nta kintu byatanze kuko inzego z’ubuyobozi n’izumutekano ntacyo zimukoraho, bakavuga ko ngo kubera ko ari igihazi, bituma inzeho zimutinya, maze nawe akidegembya.