Umusore byatangajwe ko yitwa Obed wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, akurikiranyweho kuniga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Nshimiyimana Dieu Donne, bikamuviramo kujyanwa mu Bitaro, aho bivugwa ko yashakaga kumwambura telefone ye. https://imirasiretv.com/ishyaka-rya-tshisekedi-ryeguje-umunyamabanga-mukuru-waryo-yanga-kuvaho/
Abaturage batanze amakuru bavuze ko uyu musore usanzwe uzwiho urugomo, yateze uyu muyobozi aramuniga bikomeye cyane ndetse ngo bituma ahavunikira n’ukuguru. Bavuga ko kandi atari ubwa mbere avuzweho kugira urugomo kuko abo muri aka gace yarabayogoje.
Umwe yagize ati “Nasanze yamunigiyemo hano, uwo mugabo mumukuraho, ndavuga ngo uri kumuziza iki, amfashe akaboko, anancikanura arangije ariruka.”
Undi yagize ati “Twumvishije umuntu ataka, twumva avuza induru. Tubajije wowe uri gutanga uri nde? Tuti ni Gitifu w’Umurenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gatumba, Hategekimana Alexandre, yavuze ko uyu musore ukekwaho ubugizi bwa nabi yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko yafatanywe na telefoni y’uyu muyobozi. Ati “Icyagaragaye ni uko twasanze ari uwo muhungu uyifite ndetse bikekwa ko ari nawe watumye avunika.” https://imirasiretv.com/papa-francis-yagize-padiri-ntagungira-jean-bosco-umwepiskopi-mushya-wa-diyosezi-ya-butare/