Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bwashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha umusore w’imyaka 27 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 19 bapfuye 300 Frw.
Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide, yemereye TV1 ko ayo makuru ari yo, anasobanura uko byagenze.
Ati “Muri rusange bapfuye 300 Frw nayo atari ayabo. Umwe yashatse kugurira undi icupa, asanga ari kuburaho 200 Frw ahitamo kuguza mama w’uwapfuye, na we amuha 500 Frw.”
Yakomeje ati “Uwapimaga inzoga yasubije uwo musore 300 Frw, mugenzi we rero yashatse kuyamusaba kuko yari aya nyina undi yanga kuyamuha ahubwo ayasubiza uwo mugore wari wamugurije kuko yari akeneye 200 Frw. Ni aho imirwano yatangiriye.”
Yavuze ko abasangiraga barwanye bikagera aho bose bajya kwa muganga ariko umwe muri bo ahita apfa, byatumye uwo bari kumwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ati “Byarangiye bose bagiye kwa muganga mu gitondo tumenya ko umwe yitabye Imana birangira dushakishije uwo kuko na we yamaze kumenya ko mugenzi we yapfuye ahita atoroka, turamushaka tumujyana kuri RIB.”
Ndayisenga yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko buganisha ku makimbirane atari ngombwa kandi yashoboraga no kwirindwa.
Abaturage bari muri ako kabari nabo bavuga ko abo basore bashyamiranye koko bapfuye ayo mafaranga 300 Frw bikarangira umwe apfiriye mu bitaro nyuma y’iyo mirwano nk’uko umucuruzi wo muri ako kabari bari bari kunyweramo yabivuze.
Ati “Bapfuye amafaranga 300 Frw yari agujije mama w’uwo wapfuye yaguriye icupa kuko basangiraga, ubwo imirwano ihera aho.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze 5.000.000 Frw.