Umusore arakekwaho kwica umukecuru n’umusaza bamureze kubera ibyo yahanuriwe n’umunyamasengesho waje kubasengera

Umusore witwa Nkundimana Jerome w’imyaka 19 wo Mu Murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera, arakekwaho kwica umukecuru n’umusaza, abatemye kandi abasanze mu rugo rwabo, ndetse ngo uyu musaza yari yabanje gukomeretswa mu buryo bukomeye, yihutanwa mu Bitaro bya Nyamata ariko aza gushiramo umwuka umwuka.

Ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ni bwo amakuru y’uru rupfu yamenyekanye. Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko nyina w’uyu musore yapfuye, nyuma uyu mukecuru akamurerana n’abandi bana nk’umwana w’umuturanyi.

Mu gihe bamwe mu baturanyi bagaragazaga ko batangajwe n’icyateye uyu musore kwica uwo mukecuru wamureze, hari bamwe bavuze ko intandaro y’ibi yaturutse ku banyamasengesho baraye mu rugo rw’iwabo n’uyu musore, bakabahanurira y’uko ibibazo byose bari guhura nabyo biterwa n’uyu muryango, bigakekwa ko ariyo mpamvu yatumye yivugana uyu mukecuru n’umusaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard, yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru amakuru y’uru rupfu rw’umukecuru n’umusaza bishwe basanzwe mu rugo rwabo ahamya ko nta makimbirane yarasanzwe hagati yabo. Ati “Baje gufata uwo mugizi wa nabi ari mu maboko y’inzego zigomba kumukurikirana mu butabera.”

Yakomeje yihanganisha abagize ibyago agira ati “Turihanganisha aho byabereye cyane cyane by’umwihariko umuryango w’abahohotewe bakabura ababo.”

Gitifu Gasirabo Gaspard yaboneyeho kwibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ngo kuko nk’ibyo byabaye ntihaba habuze ibimenyetso byabanje, mu rwego rwo gukumira icyaha no gukomeza kwirindira umutekano.

Inkuru Wasoma:  Imiryango irenga 3000 I Kigali igomba kwimuka byihuse

Inkuru Wasoma:  Hatanzwe impuruza ku gishobora kuzaba bitewe n’umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved