Umusore wo mu mudugudu wa Rugarama B mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza, arakekwaho kwica umukecuru witwa Nyirahabimana Concessa wari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, ubwo bari mu kabari. https://imirasiretv.com/hari-abagore-bavuga-ko-barambiwe-kurara-irondo-bakamara-ijoro-ryose-bahetse-abana/

 

Amakuru avuga ko bikekwa ko yakubiswe n’uyu musore inkoni yo mu bitugu ageze iwe araremba akaba yapfuye kuri uyu wa 18 Kanama 2024 aho yaramaze icyumweru arwaye. Icyakora ngo inzego z’ubuyobozi muri kariya gace zabicecetse kugeza nyakwigendera apfuye.

 

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yaratuye mu mudugudu wa Ndago mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza. Gusa ngo intandaro bwari ubusinzi hagati yabo, aho uriya musore yabwiye nyakwigendera ko ari umurozi baheraho bararwana. Kugera ubwo twateguraga iyi nkuru, uwo musore yari arataratabwa muri yombi. https://imirasiretv.com/abaturage-basabiye-igihano-gikakaye-sedo-bavuga-ko-abaka-ruswa-kugira-ngo-abafashe-gukemura-ibibazo/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved