banner

Umusore bivugwa ko yari agiye kwiba ihene abaturage bamukubise kugeza apfuye

Mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa 20 Kamena 2023, mu mudugudu wa Birembo, akagali ka Gahombo, Umurenge wa Kigomba ho mu karere ka Nyanza, umusore w’imyaka 21 bivugwa ko yari agiye kwiba ihene abaturage bamufashe, baramukubita kugeza ahasize ubuzima.

Abaturage bamwe bavuze ko abari baje kwiba bari bitwaje intwaro gakondo, ariko bumvise urusaku rw’abaturage bamwe bariruka barahunga. Umwe yagize ati “ Ndatimana D’Amour umwuzukuru wa Nyirandayambaje yashatse kugarura izo hene za nyirakuru bazirwanira na nyakwigendera, bagenzi be baratabara muri iyo mirwano, nibwo uwo musore wari wibye yahise ahasiga ubuzima.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwavuze ko bwamenye amakuru ko urugo rwa Nyirandayambaje Maria rwatewe n’abajura, bagacukura inzu ihene ze ziraramo zishaka kuziba ariko kubw’amahirwe umwuzukuru we akabumva atabaza abaturanyi. Ntazinda Erasme, umuyobozi w’akarere, yavuze ko uw musore watabaye yasanze bamaze gusohora ihene imwe ariko atabaje bamwe bahita biruka.

Inkuru Wasoma:  Ukuri kwa RCS ku biri kwibazwa niba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaba yarababariwe akarekurwa

Yavuze ko abajura bati batatu, gusa abandi biruka uwo wasigaye umwe ni we wahasize ubuzima nyuma yo gukubitwa. Yavuze ko nyakwigendera Dushimimana Lambert w’imyaka 21, akomoka mu mudugudu wa Mataba, akagali ka Butantsinda, Umurenge wa Kigoma.

Umuseke dukesha iyi nkuru ubwo bayikoraga, umurambo wa nyakwigendera wari uri aho yapfiriye, bategereje ko inzego z’ubugenzacyaha zikora iperereza ku rupfu rwe. Ntazinda yakomeje avuga ko hari abandi inzego z’umutekano zikiri gushakisha bakekwaho ubujura. Yasabye urubyiruko rufite ingeso yo kwiba gukura amaboko mu mufuka, bagashora ingufu mu gukora kubera ko igihugu cyabahaye amahirwe yo kwihangira imirimo no kubona igishoro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved