Ni ibintu bisanzwe ku bantu bamaze igihe bakundana gutekereza ku bijyanye no kubana.  Utuntu duto duto ukora mu gihe ukundana n’umuntu tugira ingaruka ku myanzuro afata yawe nawe ahazaza. Urubuga love dukesha iyi nkuru rwateguye ibikorwa 5 abahungu bitaho cyane ku bakobwa bakundana bakabona ko bazubaka rugakomera, babikuye mu bagabo baganiriye nabo.

 

1 UMUSABA IMBABAZI BYIMBITSE IYO MWARI MUFITANYE GAHUNDA YO GUHURA UGAKERERWA

Umusore yagize ati” umunsi umwe yakereweho iminota 20, ariko agakomeza kunsaba imbabazi nanarangije kumubwira ko namubabariye, numvaga mbimukundiye cyane”. Abagore bubahiriza igihe abagabo babona ko ari abo kwiringira. Gusa nanone iyo ukerewe kuri gahunda mufitanye, atangira kwibaza uburyo umufata ndetse ugafata n’urukundo rwanyu. Bityo byaba byiza kubahiriza igihe.

 

2 IYO UDASHIDIKANYA GUFASHA BURI WESE N’ABO UTAZI

Umusore yagize ati” umuntu yamubajije amerekezo, ariko nkabona ashaka ahubwo ko yamugezayo, byatumye nongera kumukunda ubugira kenshi”. Iyo wita ku bantu utazi, ahita abona ko abo uzi ndetse ba hafi uzabitaho birenze. Uko byagenda kose, kwitwara neza ku bandi bantu ni imyitwarire buri mugabo aba ashaka ku mugore we.

 

3 USHIMISHWA NO KUBONA ABANA

Undi musore yagize ati” umukunzi wanjye nkimara kumenya ko akunda abana, umutima wanjye wuzuyemo ibyiyumviro by’ibinezaneza”. Ni ibintu byorohera abagabo bose kugaragariza abakobwa ko gukunda abana kwabo bibashimishije.

 

4 UGIRA IKINYABUPFURA KURI BURI WESE

Umusore umwe yagize ati” ubwo twari muri restorant, yashimiye umu seriveri, numva mu mutima wanjye nkwiriye guhita muhuza n’ababyeyi banjye”. Iyo ugira ikinyabupfura ku bantu babari hafi ndetse ukabitabo n’icyubahiro, bitera umusore ishema ryo kumva yahita akwereka umuryango we. Ikirenze ibyo, iyo myitwarire ni ikimenyetso cy’uko uzigisha abana banyu nkawe.

 

5 IYO MUTASHYE MUVUYE GUSOHOKA URAMUSHIMIRA

Umusore yagize ati” yarandebye aramwenyura anshimira uko gusohoka kwacu kwagenze n’uko twanezerewe, nahise numva ngomba kubana nawe ubuzima bwanjye bwose”. Uko werekana ko wishimiye imbaraga mubyo yakoze, bimwereka ko uha agaciro ibyo agukorera byose.

Nubona umusore wibanda cyane kuri ibi ibintu 5 ku bakobwa, uwo ashaka urukundo rufite intego

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved