Mu gihugu cya Tanzania, Urukiko rwo mu karere ka Mwasa ho mu ntara ya Simiyu, rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 umusore witwa Musa Shija ndetse na Mushikiwe witwa Hollo Shija wahanishijwe igifungo cy’imyaka 30, bazira kuba barashyingiranywe bavukana. https://imirasiretv.com/umwana-wimyaka-ibiri-yaguye-muri-yorodani-ya-adepr-ahasiga-ubuzima/

 

Ubwo urukiko rwasomaga imyanzuro, rwavuze ko aba bombi bakoze icyaha cyo kubana nk’umugabo n’umugore kandi baronse ibere rimwe kuko bavukana kuri se na nyina kandi bihanwa n’itegeko ryo muri kiriya gihugu.

 

Ni nyuma y’uko mu 2022, uyu musore witwa Musa Shija w’imyaka 32, yashakanye na Mushikiwe witwa Hollo Shija ufite w’imyaka 20 bakajya babana mu nzu nk’umugore n’umugabo. Urukiko rwaciye uru rubanza rwisunze ingingo yi 158 akagace kayo ka mbere ndetse n’ingingo yi 160 mu gace kayo ka 16 nk’uko Itegeko Nshinja byaha ryavuguruwe mu 2022. https://imirasiretv.com/rdf-yahishuye-ukuri-ku-byavuzwe-ko-abanyeshuri-barangije-amashuri-yisumbuye-bazajya-bajyanwa-gukora-ikosi-rya-gisirikare/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved