Umugore w’imyaka 43 n’umuhungu we w’imyaka 15 bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Shingiro bafatiwe mu cyuho barimo gucukura icyobo bikekwa ko bashakaga kugitabamo umwana bari bamaze kwica. Ababyeyi b’uwo mwana abo bishe, bari babanje kumubura kuva kuwa 10 Ukwakira 2023, bahita batangira kumurangisha ku mbuga nkoranyambaga.
Umunsi wose baje kumushakisha baramubura, ku munsi ukurikiyeho baza kumusanga mu rugo rw’uwo mugore witwa Nyiramavugo Olive utuye mu mudugudu wa Mutuzo mu kagali ka Gakingo muri uwo murenge, aho basanze Nyiramavugo n’umuhungu we Ndayishimiye bari gucukura icyobo mu mbuga y’urugo rwabo.
Abababonye bahise bafata umwanzuro wo gusaka urwo rugo rwabo ngo barebe ko babona uwo mwana, baza kuhamubona koko ari umurambo, bahita bakeka ko icyo cyobo cyari icyo gushyiramo uwo mwana. Umuvugizi wa polisi mu Majyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yavuze ko ‘bakigerayo basanze umuhungu arimo gucukura icyobo, bamubajije ababwira ko arimo kugikuramo itaka ryo kubakisha, abaturage rero bakimara kubibona ntibanyuzwe n’ubusobanuro abahaye, biba ngombwa ko binjira no mu nzu basangamo umurambo w’uwo mwana.’
Ubwo abaturage babajije Ndayishimiye iby’urupfu rw’uwo mwana avuga ko ubwo yarimo gucukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo amukubita indi ‘ahita apfa.’ Uyu Ndayishimiye yavuze ko we na Nyina baje kwigira inama yo gucukura icyo cyobo ngo bamuhambemo birangirire aho ngaho.
Aba bombi ngo bari basanzwe bazwiho ubujura burimo kwiba ibigori by’abaturanyi bikiri mu murima. Byemezwa kandi na SP Mwiseneza agira ati “Mu minsi ishize uwo mugore n’umuhungu we bafatiwe mu cyuho bibye ibigori, ba nyirabyo babarihisha ibihumbi 30frw. Icyo gihe Se w’uwo mwana wari mu babafashe babyiba bamuhigiye bamubwira ko bazamwihimuraho. Ibyo byarangiriye aho ntibagira urwego na rumwe bamenyesha iby’ubwo bujura bwari bwabayeho, yewe n’ibyuko bahigiye uwo mugabo ko bazamugirira nabi ntibabivuga, umuntu akaba yabisanisha n’urupfu rw’uyu mwana mu guhigura uwo mugambi bikekwa ko bari bafite.”
Uwo mugore n’umuhungu we bahise batabwa muri yombi RIB itangira iperereza, naho umurambo w’umwana ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma. INDI NKURU WASOMA>>> Gitifu akurikiranweho kunyereza amafaranga y’abasenyewe n’ibiza