Abantu iyo bari mu rukundo, hari ubwo habaho impinduka runaka ku buzima babayemo mu gihe runaka, wenda ibintu bimwe bikaba ngombwa ko bihinduka bityo n’uburyo umwe yafataga undi bugahindukaho mu rwego rwo kugira ngo habanze hakemuke za mpinduka zabayeho mu buzima bwabo.

 

Hari abantu bahura n’ingorane z’ubuzima maze no mu rukundo barimo hakagira ibihinduka, ariko hari n’ababikabiriza cyane ugasanga bwa buzima buhindutse bugize n’ingaruka nyinshi ku rukundo rwanyu bigaragara nko gukabya cyane, cyangwa se kugaragaza ko urukundo rwanyu ruriho kubera ko bya bindi byapfuye byari biriho. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu umusore ukunda umukobwa by’ukuri adashobora gukora mu gihe icyo ari cyo cyose yaba arimo mu buzima.

 

KUVUGA AMAGAMBO AGUSEBYA

Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bityo akumva ko kuba yakuvuga nabi nawe yaba arimo kwisebya.

 

GUSOHOKANA N’ABANDI BAKOBWA AFITE INTEGO YO KUBATERETA

Umugabo cyangwa umusore ufite umugore cyangwa umukobwa akunda by’ukuri ntabwo ashobora gusohokana n’undi mugore cyangwa umukobwa bitari muri gahunda z’akazi. Umukunzi wawe nasohokana n’undi mukobwa cyangwa umugore ukabibona ko icyo yari agamije ari ugutereta azaba atagukunda.

 

KUGUHANGANISHA ABANDI BAKOBWA

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.

 

KWIRENGAGIZA IBIKUBABAJE

Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.

 

NTAGUTANYA N’UMURYANGO WAWE

Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango we ari nk’umuryango we.

 

KUGUCA INTEGE

Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.

 

KUKWIMA UMWANYA

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho umutima. source: Umuryango

Umusore ukora bene ibi bintu abakobwa bamwubaha cyane bakanamukunda.

Agaragaje impamvu abantu badakabya mu rukundo aribo bashaka vuba kurusha abarurambamo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved