Umusore ukekwaho kwica se yamuciyemo ibice akamujugunya mu bwiherero yapfuye azira ibyo yashatse gukorera abapolisi

Barinda Oscar wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ukekwaho kwica se amutemaguye, nyuma akaza kumujugunya mu bwiherero, yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gutoroka ahita apfa.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha aya makuru cyatangaje ko uyu mugabo yagiye kwereka Polisi y’Igihugu aho yakoreye aya mahano ashaka gutoroka ahita araswa. Ni nyuma y’uko ku wa 13 Gicurasi 2024, hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67 wanabyaye uyu Barinda.

Inkuru Wasoma:  Agaciro ka tatoo ya Bruce melody mu mafranga kavugishije imbaga nyamwinshi.

Uyu musaza yari amaze iminsi ibiri aburiwe irengero, nyuma aza gusangwa mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we. Uyu mugabo ku wa 14 Gicurasi 2024 yari yatawe muri yombi nyuma yo gukora ayo mahano agatoroka, akaba yari afungiye kuri Station ya RIB ya Kanjongo.

Amakuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu bigakekwa ko ari ho amakimbirane yavuye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved