Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubwo yari mu bikorwa by’inzego z’umutekano byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu no gushakisha ibicuruzwa bitemewe, yafashe umusore w’imyaka 22 y’amavuko afite amasashe ibihumbi 18 n’amacupa 24 ya chief waragi, inzoga itemewe mu Rwanda, ahita yemerera polisi ko ibi bicuruzwa bitemewe asanzwe ajya kubizana muri Uganda.
Uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Gatuna, mu kagaki ka Rwankonjo, mu murenge wa Cyumba. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Boaco yagize ati “Uyu musore yafashwe yikoreye umufuka, abapolisi barebye basanga harimo amasashe agera ku bihumbi 18 n’inzoga zo mu bwoko bwa Chief waragi amacupa 24 yari avanye mu gihugu cya Uganda, niko guhita atabwa muri yombi.”
Polisi ivuga ko ubwo uyu musore yari amaze gufatwa, yemereye inzego ko asanzwe akora ibi bikorwa bitemewe, anavuga ko ayo masashe yari ayavanye muri Uganda, kandi ko Atari ubwa mbere yari abikoze, ayo yari azanye kuri iyo nshuro akaba yari agiye kuyagurisha mu isoko rya Yaramba.
Itegeko No 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo yaryo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kubyamburwa agatanga n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro kabyo.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibi bikoresho ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700frw kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa. Ingingo ya 12 ivuga ko umuntu ubicuruza mu buryo butaranguza, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’Ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300frw kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.