Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yamaganiye kure umusore umaze iminsi yirata kuba umututsi, kubwo gukwirakwiza ubutumwa bukubiyemo ivangura rishingiye ku moko. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hakwirakwira amashusho y’umusore wirata kuba ‘yaravukiye mu muryango w’Abatutsi’.
Uyu musore bivugwa ko ataba mu Rwanda, akunze kumvikana avuga ko yanga abahutu by’umwihariko. Aya mashusho y’uyu musore yasakaye nyuma y’amajwi y’umugore wumvikanye avuga ko ‘abahutu bamaze imyaka irenga 400 ari imbwa’ ndetse ko kuri ubu abatutsi babyaye abasore biteguye guhangana n’abahutu mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, minisitiri Utumatwishima avuga kuri aba bantu bamaze igihe barimakaje iby’amoko yavuze ko abamaganiye kure. Ati “hari ibintu abantu bihaye kujya bakora mu izina rya ‘Content creation’ ugasanga barajya mu nzira zidakwiriye z’amacakubiri. Uyu musore, wa mubyeyi numvise avuga iby’abana b’imbwa, Umukambwe Rukokoma, IVU n’abandi nka bo: Turabamaganye twivuye inyuma, ntibikwiriye na rimwe.”