Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umwe mu basore bagaragara mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga batema umuturage i Nyarugenge yamaze gufatwa, mu gihe gushakisha abandi babiri bahunze bigikomeje.
Itangazo rya Polisi ryasohotse ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, rivuga ko abo basore batatu bagaragaye bakubita ndetse banakomeretsa umuturage mu kagari ka Rwampara, umurenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa 11 Nzeri.
“Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje,” ni ko Polisi yanditse ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwijwe n’abaturage ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza urubyiruko rufite intwaro gakondo zisa n’imihoro rukubita umuntu, ibintu byakuruye impungenge mu baturage ba Nyamirambo n’ahakikije.
Polisi yahumurije abaturage ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abandi basigaye bafatwe, inabasaba gutanga amakuru yatuma bafatwa vuba.
Ubu si ubwa mbere hakwirakwijwe amashusho y’urugomo rugaragara mu bice bya Kigali, gusa inzego z’umutekano zikunze guhita zitangira ibikorwa byo kubashakisha.
