Umusore utari Umugatulika yafashwe atahanye Ukarisitiya Ntagatifu yibye muri Kiliziya

Umusore witwa Enock Masala w’imyaka 19 y’amavuko, yafashwe nabarinda Kiliziya ya Ifakara iherereye mu mu gace kitwa Ifakara- Morogoro mu gihugu cya Tanzaniya, nyuma yo gushaka gutahana Ukarisitiya Ntagatifu, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.https://imirasiretv.com/nyanza-abanyeshuri-bari-mu-kizamini-cya-leta-basinze-barara-bahondagura-abaturage-nabashinzwe-umutekano/

Uyu musore akimara gufatwa, abajijwe impamvu yamuteye gushaka gutorokana iyo Ukarisitiya Ntagatifu, yavuze ko atari Umugatolika, ko yagiye gufata iyo Ukarisitiya kuko yari abonye abandi bakirisitu batonze umurongo barimo bazihabwa nawe ajya kuyifata, ariko atazi uko uyihawe agomba kwitwara. Yavuze ko atari azi ko ari ikosa gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ndetse ko atari azi ko umuntu ayibahwa rimwe gusa.

Ubwo yabazwaga impamvu yaje muri Kiliziya, akajya no guhazwa kandi atari Umugatolika, ngo yaracecetse, nyuma avuga ko atari azi imihango y’idini Gatolika. Gusa Padiri Mukuru wo kuri iyo Kiliziya, Marcus Mirwatu, yamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore washatse gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ayihishe.

Inkuru Wasoma:  Papa Francis yemeje gusezeranya kw'ababana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika

Padiri Mirwatu yakomejenavuga ko ibikorwa by’abantu binjira mu Kiliziya aho, bakibamo ibintu bitandukanye bimaze kwiyongera, harimo abiba ibintu by’agaciro birimo ibikoresho byo gucuranga umuziki, imikeka, Ukarisitiya Ntagatifu, n’ibindi bangiza bitandukanye. Muri abo harimo abafashwe ndetse bashyikirizwa inkiko, ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya icyo abo bantu batari n’Abagatolika baba bagamije iyo binjira mu Kiliziya, bagatwara Isakaramentu.

Gusa nanone ubu Kiliziya ayoboye ngo ikomeje gukaza ingamba zijyanye no kuyirinda cyane. Yagize ati “Byaratunaniye kumenya ngo aba bantu batumwa nande gukora ibi bikorwa bibi, ntituzi intego bafite kuri Kiliziya, ku bw’ibyo rero nasabaga ko uwo musore yakomeza agakurikiranwa, hakamenyena impamvu y’ibyo bikorwa yakoze.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved