Umusore uvuga ko yambuwe n’umusirikare yagejeje ikibazo cye kuri perezida Kagame

Umusore witwa Musinguzi Frank, yagejeje ikibazo kuri perezida Kagame avuga ko yambuwe na Rtd Col. Mabano Joseph, aho ngo yamaze igihe akodesha hoteli y’uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu bucuruzi bwe, nyamara banki yakoranaga n’iyi hoteli yaza guteza cyamunara uyu Musinguzi agasa n’uyitangiye ariko akamburwa.

Musinguzi wo mu karere ka Kicukiro, ubwo yagezaga ikibazo cye kuri perezida Paul Kagame kuri uyu wa 23 Kanama 2023 mu birori byo kwizihiza imyaka 10 bya YouthConnekt, yavuze ko yatangiye ubucuruzi akiri muto ahereye ku bintu bike ariko kuri ubu akaba amaze kugera kuri byinshi. Rero ubwo yamaraga igihe akodesha iyo hoteli ya Rtd Col Mabano, nyuma banki yakoranaga na Mabano yaje guteza cyamunara iyo hoteli.

Amakuru avuga ko Musinguzi yahise yegera iyo banki ayisaba ko yamuguriza miliyoni 210frw kugira ngo agure iyo hoteli iherereye hafi n’ikibuga cy’indege, I Kanombe, gusa ngo amafaranga yavuye kuri banki anyuzwa kuri konti ya Musinguzi ariko ahita yoherezwa kuri konti ya Rtd Col Mabano kugira ngo akomeze ibijyanye no kwishyura imyenda yari abereyemo banki.

Gusa ku rundi ruhande, ngo Rtd Col Mabano ntabwo yigeze ashyikiriza Musinguzi Hoteli ndetse n’amafaranga y’ubukode kugeza ubu akaba ari we uyakira. Ngo igiteye impungenge kugeza ubu ni uko Musinguzi ari we wakomeje kwishyura iyo nguzanyo kugeza atangiye gushirirwa kuri ubu akanashyirirwaho inyungu z’ubukererwe.

Musinguzi yakomeje abwira perezida Kagame ko kugeza n’ubu Rtd Col Mabano akomeje kubyaza inyungu hotel ye, ndetse icyo kibazo abantu bakaba bakizi barimo n’inzego z’akarere.

Perezida Kagame yabajije inzego z’umujyi wa Kigali niba zizi iki kibazo, abasaba ko bagikemura. Ati “Niba ari ibyo, ibyo bizakurikiranwa. Sinzi impamvu  byagorana, hari inzego z’umwuga wa gisirikare, ariko hari n’abashinzwe ubutabera ndetse n’akarere, ukuri kumenyekane, ikibazo kive mu nzira nta mpamvu.”

Inkuru Wasoma:  Nangaa yamaganye Leta ya RDC yita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda

Igihe dukesha iyi nkuru batangaje ko akarere ka Kicukiro kagejejweho iki kibazo ariko kikaba kitaragira icyo gikorwaho kugeza ubu. Buvugwa ko nyuma y’aho perezida Kagame atanze umurongo kuri iki kibazo, Inzego zitandukanye zahise zegera Musinguzi Frank ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yahamagawe ku biro bya RDF kugira ngo ahabwe ubufasha.

Inkuru Wasoma:  Wa mugore ukekwaho kwica Akeza yari abereye mukase yatanze imbogamizi zituma ataburana urubanza mu mizi

Igihe dukesha iyi nkuru batangaje ko akarere ka Kicukiro kagejejweho iki kibazo ariko kikaba kitaragira icyo gikorwaho kugeza ubu. Buvugwa ko nyuma y’aho perezida Kagame atanze umurongo kuri iki kibazo, Inzego zitandukanye zahise zegera Musinguzi Frank ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yahamagawe ku biro bya RDF kugira ngo ahabwe ubufasha.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved