Umusore w’imyaka 28 y’amavuko, witwa Pascal Akuh, ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu cya Nigeria (NPF), azira kubeshya umukunzi we ko yafunzwe ngo asuzume niba amukunda koko.
Ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, ni bwo Komiseri wa Polisi muri FCT, CP Ben Igweh, yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, aho yavuze ko uyu musore ukekwaho icyaha yemeye ko yahimbye ifungwa rye kugira ngo asuzume urukundo umukunzi we amukunda.
CP Igweh yagize ati “Ku ya 14 Werurwe 2023 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, Akuh Chinemezeh yamenyesheje Apo Divisional Headquarters ko murumuna we witwa Pascal Akuh, w’imyaka 28, yamuhamagaye amubwira ko yatawe muri yombi na polisi ajyanwa gufungirwa muri SCID.”
“Kubera ibi, Polisi n’umuryango we bagiye muri gereza ya SCID, IRT na FCID, basanga atari muri kimwe mu bigo byavuzwe. Maze hifashishijwe agakoresho karanga amerekezo, imodoka y’ukekwaho icyaha yakurikiranwe iboneka mu gace ka Wumba, Apo.”
CP Igweh yakomeje avuga ko icyabatunguye ari uko imodoka y’uwabeshye yasanzwe muri hoteli iherereye mu gace ka Lokogoma mu masaha y’ijoro, maze ahita atabwa muri yombi. Ati “Mu ibazwa, ukekwaho icyaha yemeye ko yahimbye ifungwa rye kugira ngo asuzume umukobwa yashakaga kurongora kugira ngo amenye niba koko amukunda.”