Umurambo w’umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica ateraguye ibyuma umukobwa w’imyaka 18 bakundanaga, wasanzwe mu kiyaga cya Muhazi.
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, nibwo inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zatangiye gushakisha uyu musore nyuma y’uko biketswe ko yishe uyu mukobwa bari bararanye.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kimara mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, ubwo bari bagiye mu bikorwa byo kuroba babonye umurambo w’uwo musore bahita batabaza ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yavuzeko umurambo w’uwo musore koko wamaze kuboneka mu kiyaga cya Muhazi, kuri ubu ngo bakaba bagiye kuwujyna kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ati ‘‘Uwo musore yasanzwe mu kiyaga cya Muhazi mu mazi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, yabonywe n’abari bagiye kuroba. Tugiye kureba uwo murambo upimwe turebe niba koko yiyahuye cyangwa se niba yishwe.’’
Uyu musore witwaga Bizumuremyi Faustin wari ufite imyaka 23 yari asanzwe acuruza butike mu Mugudugu wa Babasha. Umukobwa bikekwa ko yishe abaturage bavuga ko bari bamaze igihe kinini babizi ko bakundana ariko ko batunguwe no gusanga yamuteraguye ibyuma agahita atoroka.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho baraye umunsi ku munsi kuko ababyeyi b’uyu mukobwa batunguwe no kubwirwa ko umwana wabo yishwe, nyamara bari bazi ko bararanye nawe mu nzu.