Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Claude wamamaye cyane kuri X yahoze ari Twitter nka Mwene Karangwa, akurikiranyeho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake no gukoresha ibikangisho. Amakuru avuga ko Mwene Karangwa yatawe muri yombi kuwa 18 Nzeri 2023 akurikiranweho ibi byaha yakoreye mu murenge wa Nyarugenge, akagali ka Kiyovu mu mudugudu w’Amizero.
Ngo Mwene Karangwa yasanze abasore babiri mu kabari gaherereye ahazwi nko ku bisima atangira kubasagararira arabakubita, ndetse bivugwa ko yari amaze igihe akangisha uwahohotewe ko azamwica. Icyakora ngo si inshuro ya mbere amusagarariye kuko hari igihe yigeze kumukubitira mu bantu birangira anamumeneye terefone.
Ishimwe Claude afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uyu musore akurikiranweho, iyo ugihamijwe n’urukiko uhanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500frw ariko atarenze miliyoni 1frw nk’uko biteganwa n’ingingo y’121 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyaha cyo gukoresha ibikangisho iyo ugihamijwe n’urukiko uhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300frw ariko atarenze ibihumbi 500frw nk’uko biteganwa n’ingingo y’128 y’iri tegeko riri hejuru.