Umusore wari umaze ukwezi ashatse umugore yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko uzwi ku izina rya tiyoda

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024, umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende,  Akagari ka Bihungwe, mu Mudugudu wa Bihungwe yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko uzwi ku izina rya tiyoda.

Amakuru avuga ko uyu musore wiyahuye yari amaze icyumweru kimwe ashatse umugore mu buryo butemewe n’amategeko. Nyakwigendera nta nzu yagiraga yari yararongoreye mu nzu ya se. Nyuma yo kurongora iwabo bamuhaye isambu yo kubakamo arayanga, ashaka kwiha indi yihitiyemo ntibabyumvikanaho n’ababyeyi be.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yabwiye IGIHE ko uyu musore akimara kwitaba Imana abari bamujyanye kwa muganga bahise bamusubiza mu rugo baramushyingura. Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda amakimbirane, ufite ikibazo bakakiganuraho mu muryango cyananiraga akegera ubuyobozi bukamufasha”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved