Umusore witwa Bizumuremyi Eric, wari mu kigero cy’imyaka 25, yishwe ateraguwe ibyuma n’uwo bararanye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, umudugudu wa Gasutamo. Uyu musore bivugwa ko yari acumbitse muri aka gace, yishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Werurwe 2025.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ubwicanyi bwabaye nyuma y’amakimbirane hagati y’uwishwe na Niyogisubizo Elie, umusore w’imyaka 19. Hari abavuga ko intandaro y’ubwicanyi ari uko uwishwe yashatse gusambanya mugenzi we, mu gihe abandi bavuga ko hashobora kuba hari ibindi byabiteye.
Uwineza Francine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yemeje aya makuru avuga ko Niyogisubizo Elie ari we wishe Bizumuremyi Eric akoresheje ibyuma. Yagize ati:
“Amakuru twayamenye mu rukerera, aho uwitwa Niyogisubizo Elie w’imyaka 19 yishe Bizumuremyi Eric amuteye ibyuma. Yatabarijwe n’abakobwa bari baraye mu rugo rwa nyakwigendera, kuko bumvise urusaku mu gicuku. Ubuyobozi ntibufite amakuru y’uko hari ibindi bibazo bari basanzwe bafitanye, gusa icyagaragaye ni uko yaje kumusura amuzaniye inyama.”
Uwineza yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no gushyira mu bitabo by’umudugudu abashyitsi babagenderera.
Nyuma y’ubu bwicanyi, Niyogisubizo Elie n’abakobwa babiri bari baraye muri urwo rugo bahise batabwa muri yombi na RIB kuri Sitasiyo ya Gisenyi. Umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi mu gihe hagishakishwa bene we.
Ubuyobozi bwakomeje gushishikariza abaturage gukorana n’inzego z’umutekano, kugira ngo hakumirwe ibyaha nk’ibi bikomeje gutera impungenge muri sosiyete.