Umusore witwa Dushimimana Vincent w’imyaka 22 y’amavuko, ukomoka mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yamize inyama y’inka iramuniga bimuviramo gupfa.
Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, ahagana mu ma saa sita z’amanywa, uyu musoe hamwe na mugenzi we, bagiye gufatira amafunguro muri resitora iri muri ako gace icuruza n’inyama z’umutwe w’inka, batumiza izo kurya, mu kuyikanja arayimira iramuniga imuheza umwuka, bagerageza kumufasha ngo bayimukure mu muhogo yari yahagamyemo, ariko biba iby’ubusa ahita apfa.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwasama, Hakuzimana Jean Marie Vanney, ibi byabereyemo na we ari mu bahise bahagera nyuma yo guhuruzwa n’abaturage bikimara kuba, yemeje aya makuru ndetse avuga ko Iyo resitora bariragamo, isanzwe iteka amafunguro aciriritse hiyongereyeho n’inyama.
Yagize ati ““Uwo musore yari hamwe na mugenzi we. Iyo resitora bariragamo, isanzwe iteka amafunguro aciriritse hiyongereyeho n’inyama. Buri wese rero yatumije inyama ye yo kurya, mu kuyikanja imera nk’imunize atangira guhera umwuka, abari hafi aho bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayigarura, ntibyakunda. Yaje gusohoka ngo ajye gufata akayaga hanze ahita agwa hasi barebye basanga yashizemo umwuka.”
Icyakora ngo abari Bahari kuva iyi nyama yamuniga kugeza ashizemo umwuka, bagerageje kumukorera ubutabazi bw’ibanze bagira ngo bakize ubuzima bwe ariko birananirana, bibashobeye batabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zihutira kuhagera zifata umurambo ushyikirizwa ibitaro ngo ukorerwe isuzuma byihutirwa.
Abasanzwe bazi Dushimimana bya hafi bavuga ko nta bindi bibazo by’uburwayi budasanzwe bari bamuziho, bagakeka ko iyo nyama yarimo arya yaba ari yo nyirabayazana w’urupfu rwe n’ubwo hagitegerejwe ikiva mu bizamini bya muganga. Kandi ngo abasanzwe barira muri iyi resitora nyakwigendera yariragamo, bavuga ko n’ubwo iciriritse, nta bindi bibazo bidasanzwe byo kuba hari nk’uwayifatiramo amafunguro cyangwa ibinyobwa ngo bimugwe nabi.