banner

Umusore w’i Nyabihu yagiye kurya inyama muri resitora ahasiga ubuzima kubera ibyo yamukoreye

Ku wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, ni bwo habaye umuhango wo gushyingura umusore witwa Habanabakize Etienne wari ufite imyaka 24, ukomoka mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho bivugwa ko yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’inyama ikamuheza umwuka, ubwo yari yagiye gufata amafunguro muri resitora.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko byabereye muri resitora iherereye mu Mudugudu wa Nsakira Akagari Ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Jenda, aho uyu musore yatumije amafunguro ariho n’inyama y’inka itogosheje, mu kuyimira ihera mu muhogo, ananirwa kuyimira cyangwa kuyicira kuko yari yahagamye mu muhogo, imuheza umwuka kugeza bimuviriyemo gupfa.

Umwe mu bo mu muryango wa yagize ati “Yarimo arya ayo mafunguro harimo n’inyama yari yatumije muri iyo resitora. Ikimara kumuniga yituye hasi, abari hafi ye babibonye bagerageza kumufasha ngo barebe ko iva mu muhogo yari yahagamywemo biranga, bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo wari warahimbye urupfu rwe azwi nka ruharwa mu gufata kungufu yafatiwe muri Tanzania

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne d’Arc, aho yavuze ko bikimara kuba abaturage bari hafi aho bagerageje gukora ubutabazi bw’ibanze ariko bikaba iby’ubusa ndetse ngo bamujyana kwa muganga bagasanga yashizemo umwuka.

Yagize ati “Bikimara kuba abaturage baradutabaje mu masaha y’umugoroba. Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka.”

Gitifu Niyonsenga yakomeje avuga ko uyu musore yari yagiye gusangira na bagenzi be ndetse ngo iyi resitora kimwe n’izindi zo muri aka gace n’ubwo ziciriritse ariko nta kibazo cy’abaziburiramo ubuzima kubera ibiribwa cyangwa ibinyobwa bahafashe, ahubwo akomeza ashishikariza abantu ko ibyo bakora byose birimo no gufungura ko bajya babikorana ubwitonzi n’ubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, cyane ko uyu musore nta n’ibibazo by’uburwayi yari asanganywe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved