Umusore w’I Nyamirambo uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari azira gukorakora umusore

Mu ijoro ryo kuwa gatanu Tariki ya 2 Kamena 2023, umusore uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari gaherereye I Nyamirambo hafi y’ahazwi nka Cosmos mu karere ka Nyarugenge azira gukorakora umusore mugenzi we. Ababibonye bavuze ko ngo yari ari gusangira inzoga na bagenzi be b’abahungu, aza kunyuzamo atangira gukorakora umwe muri bo amubwira ko yamukunze, undi amukubita umugeri agwa hasi.

Umusore witwa Muhire Valentin ari na we wakubise mugenzi we yavuze ko yananiwe kubyihanganira ubwo yanageragezaga kumusoma. Ati “njye ibintu nka biriya simbikunda. Ni gute umuntu aza akankorakora agashaka no kunsoma ari umuhungu mugenzi wanjye?”

Uwo musore uvuga ko ari umukobwa akimara gukubitwa yahise asohoka mu kabari arataha. Abenshi mu bari bahari bamubwiraga ko ari amakosa gukorakora mugenzi we batamenyeranye atanamwatse n’uruhushya. Umwe mu babibonye yabwiye IGIHE ati “bari barimo kunywa inzoga noneho Dj aza gushyiramo indirimbo bakunda, abo basore barahaguruka barabyina, nibwo yatangiye kwagaza umwe muri bo ahita amukubita agwa hasi.”

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe impamvu abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batinze guhabwa mudasobwa bamaze amezi asaga arindwi bategereje

Umusore w’I Nyamirambo uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari azira gukorakora umusore

Mu ijoro ryo kuwa gatanu Tariki ya 2 Kamena 2023, umusore uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari gaherereye I Nyamirambo hafi y’ahazwi nka Cosmos mu karere ka Nyarugenge azira gukorakora umusore mugenzi we. Ababibonye bavuze ko ngo yari ari gusangira inzoga na bagenzi be b’abahungu, aza kunyuzamo atangira gukorakora umwe muri bo amubwira ko yamukunze, undi amukubita umugeri agwa hasi.

Umusore witwa Muhire Valentin ari na we wakubise mugenzi we yavuze ko yananiwe kubyihanganira ubwo yanageragezaga kumusoma. Ati “njye ibintu nka biriya simbikunda. Ni gute umuntu aza akankorakora agashaka no kunsoma ari umuhungu mugenzi wanjye?”

Uwo musore uvuga ko ari umukobwa akimara gukubitwa yahise asohoka mu kabari arataha. Abenshi mu bari bahari bamubwiraga ko ari amakosa gukorakora mugenzi we batamenyeranye atanamwatse n’uruhushya. Umwe mu babibonye yabwiye IGIHE ati “bari barimo kunywa inzoga noneho Dj aza gushyiramo indirimbo bakunda, abo basore barahaguruka barabyina, nibwo yatangiye kwagaza umwe muri bo ahita amukubita agwa hasi.”

Inkuru Wasoma:  Hadutse abavuga ko kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari ubusambanyi I Nyanza na Ruhango

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved