Umusore w’I Rulindo yishe umugabo n’umugore we kubera inzika z’uko umugabo yamutsinze muri Karate

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko, akurikiranweho kwica abantu babiri barimo umugabo n’umugore we abategeye mu nzira. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi rwakiriye dosiye y’uyu musore, bose batuye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, akagali ka Kigarama mu mudugudu wa Gikurazo.

Uyu musore icyaha yagikoze kuwa 26 Nyakanga 2023, ubwo yamenyaga ko uwo mugabo n’umugore we bari ahantu mu kabari akajya kubategera aho banyura bataha. Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko bwakiriye iyo dosiye kuwa 2 Kanama 2023.

Amakuru avuga ko hakoreshejwe ubuhiri akubita ba nyakwigendera, bamara gupfa akabatema umubiri wose. Ibyo ngo byaturutse ku makimbirane uwo musore yari afitanye n’uwo mugabo, ngo kuko bari barigeze kurwana mu mukino wa karate akamutsinda, kuva ubwo akamurwarira inzika.

Uyu musore yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’umujinya yari amaranye igihe kirekire. Gusa ubushinjacyaha buvuga ko bishobora kuba Atari ukuri kuko yabicanye ubugome bukomeye kugeza ubwo yanatemaguye imibiri yabo bamaze gupfa. Uyu musore aramutse ahamijwe n’urukiko iki cyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.

Inkuru Wasoma:  Bahangayikishijwe n’ihenda ry’udukingirizo I Kayonza

Inkuru Wasoma:  Kigali: Imvura nyinshi yishe umugore n’abana be babiri n’ijoro

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved