Nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho byavuzwe ko ari umugore usengera muri ADEPR I Muhanga wagaragaye mu busambanyi n’umusore wamukoreraga mu rugo, hagaragaye umusore wakoze ikiganiro kuri shene ya YouTube avuga ko ari we wasambanye n’uwo mugore kandi yibeshyera, aho muri iyo mashusho yavugaga urugendo rwose rw’ubuzima yabanyemo n’uwo mubyeyi.
Kuwa 17 Nyakanga 2023, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwo musore wibeshyeye ko yasambanye n’uwo mubyeyi ndetse na nyiri shene ya YouTube uwo musore yabivugiyeho. Aya makuru yemejwe n’umugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thiery avuga ko aba bombi bakurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Aba bombi bavuze mu kiganiro cyanyuze kuri shene ya Youtube gifite umutwe w’inkuru ugira uti “Wa mupfubuzi waryamanye na wa mu mama I Muhanga avuze uko byagenze.” Muri ayo mashusho uwo musore yemezaga ko ari we wagaragaye muri ayo mashusho aryamanye n’uwo mu mana, akamuha amafaranga kandi akemeza ko yabikoraga umugabo w’uwo mu mama abizi.
Aba bombi bafatiwe mu kagari ka Rwampara, Umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimironko mu gihe dosiye iri gutunganwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha aba bakurikiranweho, baramutse bagihamijwe n’urukiko bahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhama ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iri tegeko riteganya ko uhamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yibukije abantu bose ko uru rwego rutazihanganira umuntu wese utangaza amakuru y’ibihuha anaboneraho kubabwira ko bigize icyaha gihanwa n’amategeko. Yibukije abantu ko nubwo Leta y’u Rwanda igenda yoroshya uburyo abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bazibyaze umusaruro, ariko hakiri bamwe bazikoresha ibikorwa bimwe bigize ibyaha cyangwa bakigana iby’ahandi bakabikora birengagije ko buri gihugu kigira amategeko akigenga.
Yihanangirije kandi abantu biharaje gufata amashusho cyangwa amafoto bakora imibonano mpuzabitsina bakabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga cyangwa babihererekanya bagamije gusebya no gutesha agaciro, abandi bagamije gukangisha abantu ko bagomba gukora ibyo bashaka.
Yanakomeje akebura abantu biharaje kwigamba gukora ibikorwa bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, asaba ababikora gusubira I Bumuntu bakava muri ibyo bikorwa. Ku rundi ruhande ariko, umuvugizi wa RIB yasabye abantu guhakanira ababakoresha banabungukamo akayabo mu gihe bo bahabwa intica ntikize.
Yasabye abantu bakina ibyitwa ibintu bihimbano (Prank) kwitwararika kugira ngo hatazagira ugwa mu cyaha, anibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bashobora kubona amafaranga batarinze kwishyira mu mboni z’ubugenzacyaha.