banner

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB ari kwitegura kurangiza amasomo yitabye Imana bitunguranye

Ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, ni bwo byamenyekanye ko umusore witwa Ndihokubwimana Jean Paul wigaga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB), yapfuye azize impanuka yakoze ku wa 19 Kamena 2024, ubwo yari agiye mu myiteguro yo kumurika igitabo (Defence).

Ndihokubwina Jean Paul akomoka mu Karere ka Burera, akaba yaraguye mu mpanuka yakoze ajya kuri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi, agiye kwerekana ko ibyo yasabwaga na Kaminuza yabirangije kugira ngo amurike igitabo. Amakuru avuga ko imodoka yari arimo ubwo yari agiye kuri iyo Kaminuza, yagonganye n’ikamyo abantu barindwi bari bayirimo barakomereka. Bivugwa ko uyu musore yari yarakomeretse igice cy’umutwe, ari nacyo cyamuviriyemo uru urupfu.

Umwe muri bagenzi be bigaga ku kigo kimwe yagize ati “Uyu munyeshuri yigaga muri Kaminuza ya UTAB, gusa yapfuye ubwo yari aje gutanga ibisabwa (clearance) kugira ngo bamwemerere kumurika igitabo. Gusa natwe twamenye aya makuru bari ku murangisha mu ihuriro ry’ishuri (group) ubwo yari amaze gukora impanuka kuko yigaga mu ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda”.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwasubije Umuvugizi wa Leta ya Congo warushinje gufotora Minisitiri wa RDC rwihishwa mu nama iheruka kubahuza

Dr. Niyonzima Eliezel, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya UTAB, yavuze ko amakuru y’uyu munyeshuri waguye mu mpanuka ari ukuri ndetse ko yashyinguwe tariki ya 30 Kamena 2024. Ati “Yego ni byo, yari umunyeshuri wacu ndetse ubu bamwe mu banyeshuri bacu bagiye kumuherekeza yigaga mu Ishami ry’Uburezi.”

Uyu muyobozi ashimangiye ko uyu munyeshuri yakoze impanuka yerekeje ku ishuri ari mu myiteguro y’ibikorwa bibanziriza gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ni mu gihe amakuru avuga ko uyu musore wari umuyoboke w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuka mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, akaba yari n’umuririmbyi muri Korali yitwa Amis des Anges.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved