Umusore w’imyaka 18 akurikiranweho gufata abakobwa kungufu abinyujije kuri facebook

Umusore w’imyaka 18 akurikiranweho gukoresha urubuga rwa facebook agashuka abakobwa abizeza akazi bagera iwe akabafata kungufu abasambanya. Byatangajwe na polisi yo mu gihugu cya Uganda ubwo yamaraga kumuta muri yombi ivuga ko uyu musore yafunguje konti ya facebook mu mazina y’ikigo cy’ubuvuzi yiyita Dr. Ronnie akajya yiyegereza abakobwa bashaka akazi mu buvuzi.    Musenyeri yashyizeho igihembo ku mukobwa w’isugi habura ucyegukana

Umuvugizi wa polisi mu gihugu cya Uganda SCP Enang Fred yatangaje ko uyu musore yabaganirizaga ku bijyanye n’akazi ubundi akabasezeranya ko bazahura imbonankubone ngo baganire ku miterere y’akazi. Umwe mubo yashutse ni umuforomokazi wo muri kampala aho ku wa 11 werurwe yamusabye ko bahurira mu gace ka Ntunda bahuye amufata kungufu.

Nyuma uyu musore yaje gushakisha n’itsinda rya polisi ry’umutwe udasanzwe aza gufatwa, polisi imubajije yemera ko yashukaga, akiba ndetse akanasambanya abantu benshi kubera konti ye ya facebook.

Polisi yagiriye inama abakobwa n’abagore kwirinda bakitwararika ntihazagire ubashukisha akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga bataranahura, byaba byiza bagiye bahabwa akazi n’abo bazi cyangwa se barabanje kuvugana mu buryo bw’amashusho kugira ngo bemere ko ibyo bababwira ari ukuri koko.

Inkuru Wasoma:  Moise Katumbi yashinje Perezida Tshisekedi kugira uruhare ku byamubayeho ubwo yari agiye mu ndege

Inkuru Wasoma:  Basanzwe mu rugo rw’umuvuzi gakondo baboheye amaboko inyuma

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved