Umusore w’imyaka 21 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu amaze kubatizwa

Kuri uyu wa 3 Kanama 2024, umusore witwa Iradukunda Anastase w’imyaka 21 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu, mu kagari ka Mataba Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, nyuma yo guhabwa umubatizo nk’uko byatangajwe na Pasiteri wo mu itorero Méthodiste Libre au Rwanda. https://imirasiretv.com/rib-yataye-muri-yombi-umwana-wimyaka-13-ukurikiranyweho-gusambanya-umwana-wimyaka-3/

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uriya Mupasiteri wamubatije hamwe n’abandi bantu 28, yavuze ko byageze saa yine za mu gitondo yakira inkuru y’incamugongo ko umwe mu babatijwe yarohamye mu Kiyaga cya Kivu. Abizera bashya bamaze kubatizwa bagiye mu nzu guhindura imyenda, ariko Iradukunda wari ufite uwamuherekeje mbere yo kujya guhindura imyenda yasubiye mu Kivu kwiyuhagira no koga.

Inkuru Wasoma:  Abakobwa bane n’abasore bane babanaga mu nzu imwe I Muhanga bavugwaho gucukura inzu bakanambura abaturage ku mihanda

Bivugwa ko mu gihe yari ategereje ko umubatizo urangira yagiye koga mu Kiyaga cya Kivu, ari naho haje guhita arohama. Uwari wamuherekeje ni we watanze amakuru ko Iradukunda yarohamye, abazi koga bajya mu Kivu kumushakisha ntibamubona.

Pasiteri wabatizaga yagiye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri kariya gace gutanga amakuru kugira ngo harebwe niba nta burangare bwabayeho. Amakuru avuga ko Iradukunda Anastase yakomokaga mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. https://imirasiretv.com/abasore-batatu-bafunzwe-bakekwaho-gukubita-no-gukomeretsa-umugore-bikamuviramo-urupfu/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved