Mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kabeza, Umurenge wa Ngororero akarere ka Ngororero, ahakorerwa ibizamini by’impushya z’agateganyo, umusore w’imyaka 22 y’amavuko yafatiwe mu cyuho agerageza gukorera undi muntu urushushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hakoresheje mudasobwa.
Ushinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage na polisi mu ntara y’uburengazuba CIP Mucyo Rukundo yavuze ko uyu musore yafashwe ubwo abapolisi bagenzuraga ko abakandida bujuje ibyangombwa mbere yo gutangira ikizamini. Yavuze ko ubwo batangiraga igenzura, basanze imyirondoro y’uwiyandikishije gukora ikizamini idahwanye n’ugiye gukora ikizamini niko guhita afatwa.
Akimara kubona ko yatahuwe, ubwe yahise yiyemerera ko ari undi muntu yaje gukorera ikizamini wari wamwemereye ibihumbi 45frw kandi ko yari yahinduye kode yo gukoreraho agashyiraho izine rye. CIP Mucyo yagiriye inama abashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ko banyura munzira ziciye mu mucyo ziteganwa n’amategeko, bakiga neza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bakitsindira ubwabo bakirinda gushaka guca mu nzira z’ubusamo kuko birangira bafashwe bakabihanirwa.
Uwo musore yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Ngororero ngo akorweho iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranweho. Iki cyaha umusore akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2 nk’uko biteganwa n’ingingo ya 278 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2028 ritaganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iryo tegeko riteganya ko umuntu wese uha cyangwa uhesha undi impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa mu bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe azi ko adakwiye kuyihabwa, aba akoze icyaha.