Mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, hagaragaye umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 wapfiriyemo yagiye koga. Uyu murambo wabonetse mu mudugudu w’Akabeza, akagali ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu gitondo cyo kuwa 7 Nyakanga 2023.
Nkusi Medard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musore witwa Mizero Ignace yari atuye mu mudugudu wa Kamusanganya mu kagali ka Kibilizi. Tariki ya 4 Nyakanga saa ine za mugitondo nibwo nyakwigendera yajyanye na bagenzi be koga mu Kivu ahita arohama.
Abo bari bajyanye batabaje abasanzwe bamenyereye koga mu Kivu ngo bamutabare, bavuga ko aho yazimiriye batajyamo kuko amazi yahoo yijimye. Abaturage babonye umurambo we bihutiye kumenyesha inzego z’ibanze n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.
Gitifu Nkusi yasabye abaturage batuye aka gace kujya bitwararika mu gihe bashaka kujya koga. Yasabye abatazi koga kureka kujya bishoramo ndetse abazi koga abasaba kujya bogera ahabugenewe aho kujya ahatazwi, kandi bakirinda kujya mu Kivu batambaye ijire.
Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Nyakwigendera Mizero Ignace yabanaga na nyina gusa kuko se yitabye Imana.