Umusore w’imyaka 23 wo mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Makamba, yashizemo umwuka (yitabye Imana) nyuma yo kuryama n’umukobwa wari wamusuye muri ‘ghetto’. https://imirasiretv.com/abafana-ba-apr-fc-bakoze-impanuka-ikomeye-ubwo-barekezaga-muri-tanzania-amafoto/
Iyi nkuru itavuzweho rumwe ivuga ko uyu musore yari yasuwe n’umukobwa, hanyuma baza gukora imibonano mpuzabitsina, kugeza uyu musore ashizemo umwuka. Gusa amakuru akavuga ko byatewe no kuba yaje gufatwa n’uburwayi bw’umutima akaba aribyo byatumye ahasiga ubuzima.
Icyakora hari n’andi makuru avuga uyu musore ashobora kuba yari yanyoye imiti yongera imbaraga, akaba ariyo ntandaro yatumye ahasiga ubuzima. Kuri ubu uriya mukobwa ukiri muto ari mu maboko y’abashinzwe umutekano kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Makamba kugira ngo ukorerwe isuzuma. https://imirasiretv.com/umugabo-wimyaka-40-yaguwe-gitumo-ashaka-kwica-umwana-wimyaka-8/