Umusore w’imyaka 28 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Ayishakiye Jean Paul w’Imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango yasanzwe amanitse mu mugozi, bigakekwa ko yiyahuye.

Urupfu rwa Ayishakiye rwabereye mu Mudugudu wa Gashiru, Akagari ka Umutara, Umurenge wa Mwendo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko bwamenye amakuru ko hari umusore witwa Ayishakiye Jean Paul basanze amanitse mu mugozi, bigakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.

Gitifu w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco yatangaje  ko bamenye amakuru y’uru rupfu saa mbili za mu gitondo baratabara.

Avuga ko Se wa nyakwigendera ariwe wabanje kumubona mbere atabaza Inzego z’ibanze n’abaturage.

Inkuru Wasoma:  Umugore yataye abana bato mu nzu abasigira urwandiko rurimo amabanga ateye agahinda

Ati:’Twagezeyo dusanga Ayishakiye amanitse mu mugozi, dutabaza RIB na Polisi’.

Gitifu avuga ko Ayishakiye aherutse gushaka umugore mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba bari bamaranye igihe gitoya baza kugirana amakimbirane, bituma umugore asubira iwabo.

Ati:’Twari dufite amakuru ko umugore wa Ayishakiye yagombaga kugaruka aho yari ashatse ejo hashize ariko ntiyaza’.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo bukavuga ko RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved