Amakuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu karere ka Ngoma yamenyekanye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023, aho umurambo we wasanzwe mu mudugudu wa Remera mu kagali Kigoma mu murenge wa Jarama mu mugozi amanitse mu giti cy’igifenesi. Birakekwa ko uyu musore yiyahuye kuko yari amaze kubigerageza izindi nshuro atabarwa n’inshuti ze.
Amakuru aravuga ko uyu musore wabanaga n’ababyeyi be yari afite umukobwa bakundana, gusa mu minsi yashize uyu mukobwa yatangiye guteretwa n’abandi basore bitangira kumubabaza.Nyuma y’aho uyu mukobwa atangiye kwanga kumwitaba nibwo byaje kurushaho kuba bibi, aribwo umusore yatekereje kwiyahura kubera ko ngo yumvaga atabaho Atari kumwe n’uwo mukobwa.
Amakuru ava mu nshuti za nyakwigendera n’umuryango we ni uko uyu musore yagerageje kwiyahura kabiri ariko bakamukiza. Ngo kuwa mbere nimugoroba uyu musore yari yasengereye inshuti ze azibwira ko arambiwe ubuzima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama Mugirwanake Charles aravuga ko batapfa kwemeza ko uyu musore yiyahuye, ahubwo barimo kubikeka, gusa kuba yaragerageje inshuro ebyiri ntabwo byatuma umuntu adakeka ko kuri iyi nshuro aribyo byamwishe.
Gitifu Mugirwanake aravuga ko bafatanije n’inzego z’umutekano bageze aho uyu musore yiyahuriye bakohereza umurambo we ku bitaro kugira ngo usuzumwe mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo uwushyingure. Yasabye abaturage kwirinda ibintu byatuma biyahura, ahubwo baje begera inshuti n’abavandimwe aho ibibazo bibarembeje nibyanga baganire n’abayobozi.