Umusore wo mu Burundi wacucuye Banki y’aho agahungira mu Rwanda yagerageje gukora igikorwa cy’ubwiyahuzi bivugwa ko atashakaga kujya iwabo

Umusore witwa Bukeyeneza Jolis yibye arenga miliyoni 29 z’amafaranga y’u Burundi ahungira mu Rwanda, gusa ku bufatanye bwa polisi mpuzamahanga (INTERPOL) kuwa 7 Ukwakira 2023 aza gutabwa muri yombi mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023. Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira nibwo RIB yagombaga gushyikiriza polisi y’u Burundi uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko.

Ubwo uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwari rugiye kumushyikiriza polisi y’u Burundi, mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba uherereye mu karere ka Bugesera, uyu musore wari ukiri mu modoka ya RIB yahise yikomeretsa akoresheje amapingu. Ibi yabikoze ubwo izindi nzego ku ruhande zari ziri gushyira umukono ku mpapuro bemeranya ko bamuhererekanije.

Ubwo amasezerano yari amaze gusinywa ku mpande zombi, bagiye kureba wa musore basanga yikomerekeje ari kuva amaraso ku kuboko, bahita bahagarika icyo gikorwa ahubwo bamwihutana kwa muganga. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyamata aho basanze imitsi y’amaboko ntacyo yabaye.

Impande zombi zahise zemeranya ko uyu musore abanza kwitabwaho akazashyikirizwa u Burundi amaze gukira dore ko basanze ibikomere bye bidakanganye.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko impamvu uyu musore yagerageje kwikomeretsa ari uko yashakaga gutinda igikorwa cyo gusubizwa mu gihugu cye yakoreyemo ibyaha. Yavuze ko uyu musore yababwiye ko yikomerekeje bitewe n’uko yibye amafaranga menshi ndetse hakaba hari n’abarundi yari afitiye imyenda atashakaga gusubira mu maso.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutazemera kuba inzira cyangwa ubuhungiro bw’abakoze ibyaha. Umuyobozi wungirije w’ibiro bikuru bya INTERPOL I Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick nawe yemeje ko uyu musore batamujyanye kuko basanze yakomeretse kandi ko impande zombi zemeranyije kuzasubukura iyi gahunda amaze gukira. Yashimiye imikoranire ku mpande zombi cyane cyane iz’umutekano.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved